• Amakuru / MU-RWANDA
Mu gihe u Rwanda rwibuka Jenocide yakorewe Abatutsi mu 1994 ku nshuro ya 30,Amadini n’amatorero bakomeje gutanga ubutumwa bw’ihumure ku Rwanda n’Abanyarwanda ari no muri ubwo buryo itorero  ry'Abadiventitse b'umunsi wa Karindwi rya Muhima, Mu Murenge wa Muhima akarere ka Nyarugenge, ryatanze ubutumwa bw’ihumure ku Banyarwanda by’umwihariko abarokotse iyi Jenoside kuri Uyu wa Gatandatu.

Kuri iyi nshuro ya 30 Jenoside yibukwa, Itorero  ry'Abadiventitse b'umunsi wa Karindwi rya Muhima, ryibukaga abanyamuryango ba Korali " Abagenzi" batanu bishwe.

Dusengiyumva Diane ubarizwa muri Korali Abagenzi, Yabwiye Bplus TV ko kwibuka bagenzi be ari ukubaha agaciro cyane ko kuba muri korali byibagiza imibabaro.

Yagize ati" Kwibuka bagenzi bacu ni ukubaha agaciro ndetse no kuzirika ibikorwa byabo. Ikindi ntakiza nko kuba muri Korali" Abagenzi bitwibagiza imibabaro no guheranwa n'agahinda".

Mukabyagaju Marie Grace, umwe mu miryango yari yaje kwifatanya na Korali "Abagenzi" kwibuka inzirakarengane zishwe muri Jenoside, yabwiye Bplus TV ko iki gikorwa kibafasha  gukomeza umurunga w'urukundo rwari hagati yabo natwe ntiducane isano".

Agira ati" Iyo twibutse Abacu bishwe muri Jenoside byu mwihariko abo mu Miryango yacu barimo abahoze ari abanyamuryango ba Korali "Abagenzi" kuko bidufasha gukomeza umurunga w'urukundo rwari hagati yabo ntibacane isano.

Euphreum Karambizi, Umwizera w'umudiventiste w'umunsi wa Karindwi Itorero rya Muhima ariko ubarizwa muri korali "Umuryango w'Imana", yatangarije Bplus TV ko kwibuka bimufasha gusobanukirwa amateka ya Jenoside dore ko ntawapfa kumucengezamo ingengabitekerezo n'inzangano.

Ati" Kubera gahunda yo kwibuka ndetse n'amasomo nkuramo, byamfashije gusobanukirwa neza amateka ya
Jenoside n'uko yateguwe dore ko hifashishijwe amadini n'amatorero ndetse n'urubyiruko. Ntawaza ngo ancengezemo ingengabitekerezo n'inzangano".

Thomas Hategekimana, Visi Perezida wa Korali "Abagenzi", Agaruka kuri iki gikorwa bakoze cyo kwibuka inzirakarengane zishwe muri jenoside byu mwihariko bamwe bahoze ari abanyamuryango ba korali yabo, yatangaje ko iki gikorwa gihoraho kandi kibafasha kuba hafi y'imiryango y'abo bibuka, anaboneraho gushimira Nyakubahwa perezida wa repulika y'u rwanda, paul kagame udahwema guha buri wese inama zubaka.

Avuga ati" Ndashimira cyane Perezida Paul kagame uduha inama zubaka buri munsi ndetse agahagarika Jensode, Kwibuka abacu bahoze ari abanyamuryango ba Korali " Abagenzi" bituma tuba hafi y'imiryango yabo cyane ko hari igihe buri umwe twamuhaye inka mu rwego rwo kwiyubaka ntaguheranwa n'agahinda".

Kuri iyi nshuro ya 30, imbere mu rusengero harimo amakorali atandukanye arimo Abahamya, Umuryango w'Imana, Abagenzi ndetse na Disert ibarizwa Kibagabaga mu murenge wa Kimironko.

Mbere yuko Jenoside iba , Korali Abagenzi yari imaze imyaka irenga 15, yari ifite abanyamuryango basaga 20 ariko kugeza ubu ni 33 igihamya kigaragaza ko itacitse intege ahubwo yiyubatse.

Insanganyamatsiko yo Kwibuka Jensode yakorewe Abatutsi 1994 ku nshuro ya 30 igira iti " Kwibukaq Twiyubaka".

Amafoto afitanye isano n'iyi nkuru









Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments