• Amakuru / MU-RWANDA
Ubwo hasozwaga icyumweru cy'icyunamo, kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Mata 2024, ku rwego rw'akarere ka Rwamagana Murenge wa Musha,  habereye igikorwa cyo kwibuka abarenga 23.000 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, bashyinguwe mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Musha ndetse hanashyingurwa mu cyubahiro imibiri 51 y'inzirakarengane zishwe muri Jenoside.

Ahari uru rwibutso, hatangiwe ibiganiro bitandukanye n'ubuhamya bw'umwe mu barokotse Jenoside Yakorewe Abatutsi 1994, aho hagarutsweho ku buzima n'imimerere Abatutsi bari babayemo ubwo bahigwaga mu gihe abandi babaga bari kwicwa.

Habimana Placide watanze ubuhamya, yavuze ko yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 nyuma y'uko abiciye Abatutsi kuri Paruwasi ya Musha bamusize mu mirambo bakeka ko yapfuye

Mu buhamya bwatanzwe Habimana Placide warokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi kuri Kiliziya ya Musha, avuga ko Abatutsi bari bahungiye i Musha bishwe n'Interahamwe, abajandarume n'abasirikare babarizwaga mu mutwe warindaga Perezida bitwaga 'Abajepe' (GP).

Yavuze ko igitero cya mbere cyageze ku Kiliziya mu rukerera rwo ku wa 13 Mata 1994. Ati"  imbere muri Kiliziya ya Musha hiciwe abantu benshi barashwe ndetse abenshi muri bo bishwe na za Grenade yajuganywagamo".

Habimana yakomeje avuga ko abasigaye baticiwe mu Kiliziya, basabwe gusohoka ku murongo bakicirwa mu mbuga ya Paruwasi nyuma y'uko uwari Burugumesitiri wa Komini Gikoro, Paul Bisengimana yatangaga amabwiriza afatanyije na Laurent Semanza. 

Mu buhamya bwe, Habimana yavuze ko yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994  nyuma yo kumukubita impiri akagwa bakamusiga mu mirambo bakeka ko yapfuye.

Meya Mbonyumuvunyi Radjab yavuze ko abayobozi bayoboraga amakomini bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 

Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yavuze ko mu karere ka Rwamagana, Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yakoranywe ubukane kubera uruhare rukomeye abari abayobozi bayigizemo bituma hicwa abarenga 83,000 mu gihe gito.

Yagize ati: "Impamvu mu karere kacu hishwe Abatutsi benshi byatewe n'uruhare rukomeye  rw'abari abayobozi babaye inkoramaso. Akarere ka Rwamagana kabumbye ibyahoze ari amakomini ane, nka Komini Bicumbi yayobowe na Semanza na Rugambarara Juvenal bose bahamwe n'ibyaha bya Jenoside. 

Aha turi hari muri Komini Gikoro yayoborwaga na Bisengimana Paul wari umwambari wa Semanza nawe wabaye inkoramaso, Komini Rutonde yayoborwaga na Bizimana Jean Baptiste ufungiye mu igororero rya Rwamagana, mu gihe Komini Muhazi mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yayoborwaga na konseye Ntabandana Claver wari Burugumesitiri w'umusigire, nawe yagize uruhare rukomeye mu Jenoside kuko icyo gihe yari yarasimbuye Burugumesitiri wari urwaye."

Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, wari Umushyitsi Mukuru mu gikorwa cyo gusoza icyumweru cy'icyunamo, mu Ijambo rye yavuze ko ubuyobozi bubi bwagize uruhare mu gutegura Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ariko ubuyobozi buriho bukaba bushishikajwe no kubaka Ubumwe bw'Abanyarwanda nkuko Inyarwanda.com ibitangaza dukesha iyi nkuru.

At: "Igihe nk'iki cyo kwibuka, twibuka ko Ingabo za RPF Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 zikimika Ubumwe kuko baje kubohora Abanyarwanda ingoma y'Igitugu. Ubuyobozi dufite uyu munsi bitandukanye n'ubwa Semanza na Rugambarara ."

Guverineri Rubingisa yasabye ababyeyi n'urubyiruko kugira uruhare mu kurwanya amacakubiri n'ingengabitekerezo ya Jenoside. Ati: "Iyo tuvuze Ubumwe n'Ubudaheranwa tuba tuvuga ko twibuka, ariko tudaheranwa n'amateka tukiyubakira Igihugu tunashyira imbere ibyiza tumaze kugeraho. 

Rubyiruko rwacu, intambara yo guhagarika Jenoside no kubohora igihugu yararangiye ariko  nimuhaguruke muhashye abagoreka amateka y'Igihugu cyacu, muhashye abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, tuzababa hafi.

Aha nanone hari ahakigararagara ingengabitekerezo ya Jenoside ni uruhare rw'ababyeyi   mu gutoza abana babo uburere bwiza ariko bakanabigisha amateka batayagoretse. Twahisemo kuba umwe ndetse twiyemeje kutazarebera uwo ariwe wese wasenya ibyo tumaze kugeraho kuko twiyemeje kudasubira inyuma."

Guverineri Rubingisa yanavuze ko ubuyobozi buzakomeza gushyira imbaraga mu bikorwa byo gushakisha imibiri itarashyingurwa mu cyubahiro. Ati: "Turakomeza gushakisha ahantu hose hari ibimenyetso bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bibungabungwe mu nzibutso cyane cyane no gushakisha imibiri y'abacu itarashyingurwa mu cyubahiro.

Tuzakomeza twinginge n'abafite amakuru n'ahagaragaye ibibazo, inzego z'ubutabera zibikurikirane. Dukomeze dushakishe ndetse dutanga amakuru y'ahantu hose haba hari imibiri y'abacu itarashyingurwa."
Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments