Mu gitondo cyo kuri uyu mbere tariki 15 Mata 2024, Ahagana saa kumi n’imwe n’iminota 20, Nibwo mu Mudugudu wa Kiduha, Akagari ka Kibaga, Umurenge wa Rugendabari, umupolisi ukorera mu Karere ka Muhanga, yarashe umugabo wari uvuye kwiba Inka y’umuturage, ahita apfa.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugendabari, Gihana Tharcisse yabwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko uyu mugabo ukekwaho ubujura yahuye na Polisi ahetse igikapu bibiri byuzuyemo inyama, baramuhagarika ashaka kurwanya uwo mupolisi.
Ati “Yakuye umuhoro mu gikapu ashaka kuwutemesha Umupolisi ahita amurasa.”
Gihana avuga ko nta yandi mahitamo Umupolisi yari afite kuko yitabaraga.
Gitifu Gihana avuga ko bageze mu Kiraro cy’uwitwa Hishamunda Védaste aho iyo nka yabagiwe.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Emmanuel Habiyaremye avuga ko iperereza kuri iki kibazo ryatangiye, amakuru yuzuye azamenyekana nyuma y’iryo perereza.
Like This Post?
Related Posts