• Amakuru / POLITIKI
Kuri uyu wa Mbere tariki 15 Mata mu 2024, Nibwo, Nyakubahwa Parezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame akaba n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda yatanze ipeti rya sous-lieutenant ku basore n’inkumi 624 barangije amasomo yabo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako.

Aba basikirikare baherewe iri peti rya ‘sous-lieutenant’, mu muhango witabiriwe n’abayobozi batandukanye bakuru barimo abo mu nzego z’umutekano z’u Rwanda nk'Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, (IGP), CG Felix Namuhoranye.

Abandi bakurikiranye aya masomo n’imyitozo bya gisirikare babibangikanya n’andi masomo ya kaminuza mu mashami atandukanye arimo nk’Ubuvuzi, Ikoranabuhanga mu by’Itumanaho, Imibare n’Ubugenge, Ibinyabuzima n’Ubutabire, Amategeko n’ibindi.

Umuyobozi Mukuru w’Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako yavuze ko nubwo aba basirikare 624 basoje amasomo y’Abofisiye abinjiza mu Ngabo z’u Rwanda, hari bagenzi babo 25 batabashije kuyasoza biturutse ku mpamvu zitandukanye zirimo iz’ubuzima, kunanirwa amasomo n’imyitwarire idahwitse.

Uyu muyobozi yakomeje ashima umuhate aba basirikare basoje amasomo yabo bagaragaje mu gihe bari bamaze muri iri shuri.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye uyu muhango, Perezida Paul Kagame yashimye abarangije amasomo yabo ndetse n’imiryango yabo yabemereye kwinjira mu kazi ko kurinda Igihugu.

Ati “Ndagira ngo kandi nshimire aba ba ofisiye bashya kuba barahisemo gukorera igihugu cyabo cy’u Rwanda mu Ngabo z’Igihugu, no kuba bararangije amasomo yabo neza. Ndashimira cyane n’abarimu babigishije mu bumenyi butandukanye. Ndagira ngo nanone nshimire ibihugu by’inshuti byafashije mu kwigisha abandi ba ofisiye bamaze kurahirira kwinjira mu ngabo z’u Rwanda. Ababyeyi namwe ndabashimira cyane kuba mwarashyigikiye mukanashishikariza abana banyu guhitamo uyu mwuga.”

Yakomeje avuga ko “aba ba ofisiye bamaze umwaka urenga hano mu masomo n’imyitozo itoroshye, bahavanye ubumenyi n’ubushobozi butandukanye. Bageze kuri iyi ntambwe kubera ko babyitwayemo neza, bagaragaza imbaraga, ubuhanga n’imyitwarire myiza, bikaba aribyo bibahesheje kurangiza aya masomo neza.”

Perezida Kagame Yagaragaje ko adashidikanya ku bushobozi n’umuhate w’aba basore n’inkumi.

Ati “Kuri aba ba ofisiye bashya sinshidikanya ko ubu mwiteguye buhagije kandi mufite ibisabwa byose kugira ngo mwuzuze neza inshingano zanyo zo kurinda ubusugire, umutekano n’iterambere ry’igihugu cyane cyane n’abagiteguye.”

Yabibukije ko mu nshingano bafite z’ibanze harimo kubungabunga umutekano w’Igihugu n’Abanyarwanda nkuko Igihe kibitangaza dukesha iyi nkuru.

Ku rundi ruhande, Perezida Kagame yabwiye abinjiye mu ngabo z’u Rwanda ko umwuga w’igisirikare utagizwe gusa no kurwana intambara.

Ati “Hari abibwira ko umwuga w’ingabo ari ukurwana intambara gusa, ntabwo aribyo, intambara abantu bayirwana iyo byabaye ngombwa, iyo hari impamvu. Iyo mpamvu ifite uko isobanurwa cyane cyane intambara zirwanwa uko twe tubyumva nk’u Rwanda ni iyo umuntu akubujije amahoro mu byawe, ndetse akagushotora aganisha muri iyo nzira y’intambara, cyangwa se akoresha intambara muri ibyo byose, ari ukukubuza uburenganzira, amahoro, kukubuza iterambere cyangwa no gusenya ibyo umaze kubaka.”

Muri aba basirikare basoje amasomo yabo harimo abofisiye 522 bahawe amasomo n’imyitozo mu gihe cy’umwaka umwe, 102 bize amasomo y’igihe kirekire n’abofisiye 33 barangije amasomo yabo y’igisirikare mu bihugu by’amahanga.



Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments