Mu gihe u Rwanda rwibuka Jenocide yakorewe Abatutsi mu 1994 ku nshuro ya 30, Hari abaturage biganjemo urubyiruko mu Karere ka Kicukiro mu murenge wa Kicukiro, bavuga ko hakiri imbogamizi zo kwigishwa amateka yayo ku bakiri bato cyane ko hakiri ababyeyi n'abarimu bayigisha banyura hejuru.
Bamwe muri bo baganiriye na Bplus TV, bavuga ko abayeyi n'ubuyobozi bw'ibigo by'amashuri bashyiramo imbaraga ku kuyigisha kuko byafasha buri wese cyane cyane abakiri bato ku kuyasigasira no kwirinda icyo ari cyo cyose cyasubiza igihugu mu icuraburindi.
Munyarugendo Aime Patrick utuye mu kagari ka Ngoma, avuga ko bigihangayikishije ku kuba hari abanyeshuri basoza kwiga batazi amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi bityo akaba abagira inama yo guhaguruka bakayiga neza ndetse bakanagira uruhare mu kuyasigasira.
Yagize ati" Birababaje kuba hari abagihisha amateka ya Jenoside abakiri bato kandi yarabaye bariho. Nkatwe rero abakiri bato duhaguruke tuyige neza kuko biradufasha kuyasigasira".
Umugwaneza Cecile, umwe mu baturage batuye muri uyu murenge wa Kicukiro, yabwiye Bplus TV ko akibabazwa n'ababyeyi baterwa ipfunwe no gusobanuria amateka ya Jenoside abana babo.
Agira ati" Hari igihe usanga bagenzi banjye b'ababyeyi banga kwigisha abana babo amateka yaranze Jenoside Yakorewe Abatutsi 1994. Kubwo izi mpamvu bamwe muri twe twisubireho tuyagire ibyacu".
Rugwizangoga Fraternite, Ni Umuhuzabikorwa w'Urubyiruko mu Nama y'Igihugu y'Urubyiruko mu Murenge wa Kicukiro, Yatangarije Bplus TV ko bitewe nuko mu bigo by'amashuri hari abigisha amateka ya Jenoside bayaca hejuru, bikwiye ko urubyiruko rugomba kujya rujya gusura inzibutso n'ahandi aya mateka ari ndetse Minisiteri y'uburezi mu Rwanda igashyiraho isomo rihoraho riyigisha mu rwego rwo kurushaho kuyasobanukirwa neza.
Ati" Minisiteri y'uburezi mu Rwanda igashyiraho isomo rihoraho riyigisha mu rwego rwo kurushaho kuyasobanukirwa neza kuko usanga hari abatinya kuyasobanura mu buryo bunoze".
Amahugurwa y’abarimu b’amateka yaberaga mu Kigo cy’Ubutore cya Nkumba kuva kuwa 11 Nzeri 2023 ku kunoza imyigishirize y’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi yasojwe.
Abarimu bafashe ingamba zitandukanye zigamije kwigisha neza amateka y’u Rwanda, by’umwihariko aya Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye abasaga miliyoni mu minsi 100.
Ni amahugurwa yitabiriwe n’abarimu 416 baturutse mu bice bitandukanye by’Igihugu. Bagaragaje inzitizi bahura na zo zirimo ubuke bw’imfashanyigisho ndetse no kuba bitoroshye kwigisha amateka yaguteye ibikomere wowe ubwawe cyangwa abanyeshuri wigisha.
Abarimu bagaragaje ko isomo ry’amateka y’u Rwanda rikwiye gushyirwa mu mashami yose ndetse rikongererwa amasaha yo kuryigisha kurusha amateka y’ibindi bihugu.
Kugira ngo ibyo bigerweho, abarimu basabye kandi ko hategurwa igitabo kivuga ku mateka y’u Rwanda n’aya Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko kigashyirwa mu mashuri kikunganira abarimu mu gutegura amasomo (Rerefence book).
Like This Post?
Related Posts