• Amakuru / MU-RWANDA
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 15 Mata 2024, Nibwo mu muhanda ugana ku Kinamba mu Murenge wa Muhima Akarere ka Nyarugenge, habereye impanuka ikomeye y’ikamyo yagonze moto umugenzi umumotari yari atwaye akomereka mu buryo bukomeye.

Bamwe mu baturage bari aho iyi mpanuka yabereye, bavuga ko bababye cyane kandi batungurwa n’uburyo iyi kamyo yagonze iyo moto kandi ibi binyabiziga byombi byagenderaga mu cyerekezo kimwe.

Umwe yagize ati “ Yakomeretse bikabije, Njye nshidutse igonze moto umumotari agwa hasi, umugenzi na we imukandagira umutwe ariko ntunguwe n’uburyo ibagonze kandi bari mu cyerekezo kimwe.”

Umumotari wari utwaye moto yagonzwe n’iyi kamyo, Rukundo Jean Pierre, yavuze ko umushoferi w’ikamyo ari we wamusagariye.

Ati “ Iriya kamyo inciyeho irangije iranyegera cyane, rero sinzi ikintu kirimo hariya hagati gihise kinkubita”.

Undi wabonye impanuka iba,yavuze ko amakamyo yagakwiye kubuzwa guca muri uyu muhanda wo ku Kinamba ku manywa kugira ngo hirindwe impanuka zikunze kuhabera.

Iyi mpanuka ikimara kuba abaturage bahisebahamagaza imodoka y’imbangukiragutabara ikorera ubutabazi bw’ibanze uyu mugenzi wari wakomeretse umutwe mu buryo bukomeye, ihita imujyana ku Bitaro bya Kaminuza bya Kigali CHUK.

Ifoto: IGIHE
Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments