Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, rwashyikirijwe abantu babiri bari mu nsoresore eshanu zategeye mu nzira abayobozi zikabakubita zikanakomeretsa Umukuru w'Umudugudu wa Rubaya ubwo bari bagiye gukemura ikibazo cy'umuturage wari ubatabaje mu ma saa yine y’ijoro ryo ku Cyumweru tariki 14 Mata 2024, zikeka ko barimo kuzishakisha ngo bazishyikirize ubuyobozi, kubera ibikorwa zisanzwe zizwiho, byo kwishora mu bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe.
Amakuru avuga ko ibi byabereye mu Mudugudu wa Rubaya, Akagari ka Kabuga, mu Murenge wa Masoro mu Karere ka Rulindo, byabaye ari uko Rugamba Focas uyobora Umudugudu wa Rubaya, wari hamwe n’umunyerondo witwa Habyarimana Félix akaba anashinzwe umutekano mu Mudugudu ndetse na SEDO w’Akagari ka Kabuga, bari mu nzira bajya gukemura ikibazo cy’umuturage wari ubatabaje ko yakubiswe, bahuriyemo n’insoresore zirabakubita zikura Mudugudu iryinyo zinamwambura Telefoni ya ‘Smartphone’ n’inkweto yari yambaye, ndetse zinakomeretsa ushinzwe umutekano, ariko ebyiri muri zo zikaba zamaze gutabwa muri yombi.
Abaturage bo muri ako gace, bavuga ko izo nsoresore kimwe n’izindi zigaragara mu bikorwa nk’ibyo, zabazengereje zibakorera urugomo; ariko ngo kuba zigeze aho zihangara abayobozi zikabakomeretsa, basanga ari ibyo guhagurukirwa mu buryo budasubirwaho.
Umwe muri bo ati “Ziratuzengereje. Zirirwa mu birombe zicukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe, amafaranga zibuvanyemo zikayanywera inzoga n’ibiyobyabwenge zigata umutwe, uwo zihuye na we wese zigakubita”.
Ati “Ntizitinya no kuba zafata nk’umugore ku ngufu mu gihe zihuye na we yigendera mu nzira bwije. Abaturage ubu tugenda ducengana na zo ngo zitatwambura cyangwa kudukomeretsa. Zigize intakoreka ku buryo hari n’abayobozi badapfa kuzisukira kubera amahane yazo. Ibyo twari twarabyirengagije ariko noneho kuba bigeze aho zidukubitira abayobozi barimo n’abo twitoreye, bigaragara ko zikabije kurengera cyane no kwiyumvamo ububasha zidafite”.
Yungamo ati “Turifuza ko bazifata bakazijyana mu bigo zakwigishirizwamo umuco n’imyifatire mizima, wenda zazagaruka zaravuye ku izima zifite imyumvire myiza”.
Yakanguriye abaturage kujya bihutira gutanga amakuru y’abazwiho ibikorwa by’urugomo cyangwa abafite imigambi nk’iyo.
Ati “Dusaba abaturage gutangira amakuru ku gihe, kugira ngo abafite imyitwarire nk’iyi y’urugomo n’indi bifitanye isano hamwe n’ingeso mbi zibuza abaturage umudendezo bafatwe bigishwe bave mu nikorwa bigayitse, ahubwo bakangurirwe kuyoboka ibifatika byemewe bibateza imbere. Buri muntu akwiye kuba ijisho rya mugenzi we, agakumira icyaha mbere y’uko kiba kandi inzego zimwegereye zibereyeho kumutega amatwi mu gihe cyose yaba hari amakuru amenye y’ahari ikibi kugira ngo dufatanye kugihashya”.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Mwiseneza Jean Bosco yabihamirije Kigali Today dukesha iyi nkuru.
Ati “Abatorotse baracyashakishwa mu gihe abafashwe bahise bashyikirizwa RIB Station ya Murambi, bakaba barimo gukorwaho iperereza”.
Ati “Abishora mu bikorwa nk’ibi by’urugomo, bakwiye kubireka kuko bitazabahira na gato. Nababwira ko Polisi yahagurukiye bene nk’abongabo kandi ntizigera ibaha agahenge na gato ko kugira aho babikorera”.
Abakomerekeye muri urwo rugomo, nyuma yo kuvurirwa ku Kigo nderabuzima cya Murambi, baje gusezererwa barataha.
Akarere ka Rulindo kazwiho kurangwamo amabuye y’agaciro harimo ayo mu bwoko bwa Gasegereti na Wolfram, cyane cyane mu Mirenge ya Masoro, Ntarabana, Cyinzuzi na Murambi.
Like This Post?
Related Posts