Perezidante wa Ibuka mu Karere ka Rwamagana, Musabyeyezu Dative yasabye abaturage gutanga amakuru ku hantu hakiri imibiri y'Inzirakarengane zishwe muri Jenoside kuko iyo zishyinguwe abo mu miryango yazo bituma bakomera kandi ntibakomeze guheranwa n'agahinda.
Ati" Birababaje cyane ku kuba hari abazi aho imibiri y'inzirakarengane iri ariko ntihagire uyerekana. Ndabasabye iyo umuntu ashyinguye uwe biramufasha cyane kuko abohoka ndetse ntakomeze guheranwa n'agahinda".
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab yasabye urubyiruko kwirinda imvugo mbi ziganisha ku kubiba urwango n'ingengabitekerezo dore ko hakiri abagifite iyo myumvire.
Ati: “Turasaba buri muntu wese uri hano kugira uruhare mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse n’inyigisho izo ari zo zose z’amacakubiri n’urwango nk’uko hari aho tugihanganye n’abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse n’ibitekerezo bibi.”
Meya Mbonyumuvunyi yakomeje asaba urubyiruko kwifashisha imbuga nkoranyambaga bahangana n’abapfobya Jenoside yakorewe abatutsi dore ko basigaye bifashisha cyane imbuga nkoranyambaga.
"REG Station y'Amashanyarazi-Substation Musha" bita kuri SAYI, Niho hafatwa nki'ahatangirijwe ishyirwa mu bikorwa Jenoside muri uyu murenge hakaba hariciwe bAbatutsi benshi ku itariki 10 Mata 1994 ubwo bari bahahungiye bizeye umutekano w'abajandarume baharindaga.
Uwahoze ari Bugurumesitiri wa Komini Gikoro, Bisengimana Paul( wakatiwe n'Urukiko rwa Arusha ) akaba ariwe wari uhagarariye irimburwa ry'Abatutsi muri Komini yayoboraga harimo na Cyimbazi nk'imwe muri segiteri zari ziyigize.
Umugambi w'interahamwe, Bisengimana ukaba wari uko bagombaga kurimbura umututsi ntakubabarira ndetse no kubakurikirana ahari ho hose bahungira yaba ku zindi segiteri zahanaga imbibi na Komini Gikoro harimo Komini Bicumbi na Komini Muhazi.
Abatutsi bo mu cyahoze ari Segiteri Cyimbazi ubu ni mu Murenge wa Munyiginya, bagiye bicirwa mu bice bitandukanye bya Musha, Mwulire, Nkomangwa na Gishari.
Umurenge wa Munyiginya ufite utugari Dutandatu nka Nkomangwa, Nyarubuye, Binunga, Bwana, Cyimbazi na Cyarukamba, uhana imbibi n'indi mirenge y'akarere ka Rwamagana ya Gishari, Mwulire, Musha.