• Amakuru / MU-RWANDA
Kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Gicurasi 2024, Nibwo Barinda Oscar ukekwaho kwicira Se umubyara wo mu mu Mudugudu wa Museke, Akagari ka Kigoya mu Murenge wa Kanjongo Akarere ka Nyamasheke yatawe muri yombi akekwahi kwica Se umubyara.

Amakuru y’urupfu rwa nyakwigendera w’imyaka 67 witwa Munyeshya Gratien, yamenyekanye ku wa Mbere tariki 13 Gicurasi 2024 nyuma yuko asanzwe mu bwiherero bw’umuhunguwe yapfuye, bikekwako ariwe wa mwishe agahita atoroka.


Uyu Barinda ukekwaho kwica Se yahise atoroka ubwo inzego zitandukanye zari zihurujwe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanjongo, Kanyogote Cyimana Jevenal yabwiye UMUSEKE ko uyu Barinda yafashwe Kuri uyu wa 14 Gicurasi kandi ko afungiye Station ya RIB ya Kanjongo..
Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments