• Amakuru / MU-RWANDA
Mu gitondo cyo ku wa Kabiri tariki ya 14 Gicurasi 2024, Nibwo mu Kagari ka Ninda, Umurenge wa Nyange, Akarere ka Musanze, mu murima w’ibirayi hagaragaye umurambo w’umusore w’imyaka 32 witwa Harerimana Innocent.

Mu bakekwa kugira uruhare muri urwo rupfu, harimo abasore barindaga ibyo birayi dore ko kugeza ubu baburiwe irengero, aho bakomeje gushakishwa n’ubuyobozi nyuma y’uko uwo murambo basanze ufite ibikomere, nk’uko Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyange, Tuyizere Vedaste, yabitangarije Kigali Today.

Ati “Ni umusore w’imyaka 32, umurambo we twawusanze mu murima w’ibirayi byagaragaraga ko ufite ibikomere, wajyanwe mu bitaro bya Ruhengeri kugira ngo ukorerwe isuzuma, harakekwa abarinda iyo myaka, kugeza ubu ntabwo turabasha kubabona, turi kubashakisha”.

Amakuru aturuka mu baturage bo mu Kagari ka Ninda, avuga ko nyakwigendera yaba yakubitiwe muri uwo murima yagiye kwiba ibirayi, Gitifu Tuyizere akaba akangurira abaturage guharanira gukura amaboko mu mufuka bagakora biteza imbere.

Ati “Abaturage icyo tubasaba cyane cyane abakiri bato, nubwo tutakwemeza ko yari yagiye kwiba, hari ibimenyetso bituma abaturage bamukeka kubera ibimenyetso bamusanganye, hari ibirayi bamusanganye, abaturage tukabasaba gukora cyane, urubyiruko rukabeshywaho n’ibituruka mu maboko yarwo, bakiteza imbere kuko usanga babandi badakora aribo bajya kwiha iby’abandi”.
Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments