• Amakuru / MU-RWANDA
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Gicurasi 2024, Nibwo abaturage bo mu Karere ka Gatsibo mu Kagari ka Gihuta mu Murenge wa Rugarama, bashyikirije Urwego rw'Ubugenzacyaha, RIB umugabo wafashwe acuruza inyama bikekwa ko ari iz'imbwa.

Bamwe mu baturage bo muri Santeri ya Rugarama baganiriye na BTN, bavuga ko uyu mugabo wafatanywe inyama yari ari kuzigurisha abakora ku cyokezo ariko atari inshuro ya mbere abikora kuko yari amaze abiri azihagurishiriza ariko akababwira ko aba yazikuye mu ishyamba.

Hari uwagize ati" Si ubwa mbere uyu mugabo agurishiriza hano inyama kuko azihazanye mu gihe gisaga amezi abiri. Ubwo rero nk'abaturage twamufashe nyuma yuko umumotari ukunda kumuzana atanze amakuru natwe duhita tumufata amaze kuzigurisha ba mucoma batatu".

Undi ati" Yatuzaniraga inyama ku giciro gito aho ikiro yakitugurishaga ku 2000 Frw noneho burusheti zikagurishwa 300 Frw gusa urumva ko ariyo turufu yakoreshaga kugirango abone abakiriya".

Amakuru BTN ifite ni ayuko uyu mugabo yashyikirijwe Urwego rw'Ubugenzacyaha, RIB Sitasiyo ya Rugarama.

Inkuru irambuye ni mukanya!!!!!!!!

Umuyange Jean Baptiste/BTN TV
Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments