• Amakuru / MU-RWANDA
Bamwe mu baturage batandukanye bo mu Kagali ka Kagugu mu Murenge wa Kinyinya Akarere ka Gasabo, bavuga ko buri mubyeyi wese akwiye kwita ku mafunguro ahabwa umwana ndetse akita ku nshingano zo kwishyura ubwisungane mu Kwivuza Mituwel de Sante.

Ibi babitangaje ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Gicurasi 2024, ubwo hafungurwaga ku mugaragaro gahunda yo kwishyura mituweli y'u mwaka wa 2024 na 2025 ku rwego rw'Umudugudu wa Giheka.

Ni igikorwa cyabimburiwe na gahunda yo kugaburira abana indyo yuzuye yari igizwe n'amagi, imboga n'ibindi cyahurije hamwe ababyeyi, abayobozi batandukanye kuva ku rwego rw'umudugudu kugeza ku karere mu nzego zitandukanye ziganjemo iz'ubuzima.

Mukagasasira Jean darc, umujyanama w'ubuzima mu mudugudu wa Giheka ushinzwe gukurikirana ubuzima bw'umubyeyi n'umwana, Agaruka ku gikorwa cyo kugaburira abana indyo yuzuye yabwiye umunyamakuru wa Bplus TV  ko gifasha ababyeyi kumenya gutegura indyo yuzuye y'umwana kuko bimurinda igwingira.

Yagize ati" Iki gikorwa cyo kugaburira umwana indyo yuzuye " Inkono y'umudugudu" twagiteguye mu rwego rwo kwigisha umubyeyi uko yakwita ku mwana ndetse n'amafunguro ahabwa kuko birinda igwingira kandi yatumye abagabo bagaruka mu murongo aho wasangaga batererana abafasha babo none kuri ubu bunze ubumwe".

Nsanzimana Anastasie utuye mu kagari ka Kagugu mu Mudugudu wa Giheka, yabwiye Bplus Tv  ko gutegurira umwana amafunguro akwiye atari igisebo ku mugabo ndetse akanaboneraho kugira inama buri wese gutangira ku gihe Mituweli de sante.

Agira ati" Nabigize intego n'inshingano kuko gufatanya n'umugore wanjye gutegurira abana bacu amafunguro meza si igisebo ahubwo ni ubutwari. Ikindi nuko buri wese akwiye gushyira imbere gahunda y'ubwisungane mu kwivuza mituweli de sante".

Umwe mu babyeyi bari bafite abana bahawe amafunguro arimo indyo yuzuye yatangarije Bplus Tv ko iki gikorwa bakigiyemo byinshi bizabafasha aho bizanarinda abana babo kugwingira.

Banamwana Yvonne, Umukozi w'Umujyi wa Kigali ukorera mu Karere ka Gasabo ariko mu ishami ry'ubuzima n'imibereho myiza y'abaturage ushinzwe ibarurisha mibare no gukurikirana ubwisungane mu kwivuza, mu kiganiro yagiranye na Bplus Tv yavuze ko urwego umuturage agezeho ku kwishyura mituweli rushimishije nubwo hakiri imbogamizi.

Ati" Kugeza ubu umuturage ahagaze neza mu kwishyura mituweli kuko imyumvire yarahindutse cyane bitandukanye na mbere aho wasangaga hari abanga kwishjyura mituweli. Ikindi turacyafite imbogamizi zituruka ku bantu badafite indangamuntu kuko bigorana kuyishyura ndetse no kwivuza".

Amafoto:
















Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments