• Amakuru / MU-RWANDA
Bamwe mu baturage batuye mu murenge wa Gishari mu karere ka Rwamagana barasaba Ubuyobozi kubakurikiranira ikibazo cy'inzu zabo zangiritse ubwo hubakwaga umuhanda Karangara-Kavumu,bakanasaba ingurane y'ibyangijwe.

Ni ikibazo aba baturage bavuga ko bahanganye nacyo kuva uyu muhanda wakorwa cyakora batangira gutanga ikibazo cyabo kuva mu ntangiriro z'umwaka wa 2023 nyuma yuko babonye ko ibyo bari basezeranyijwe n'ubuyobozi bushinzwe imyubakire mu karere byirengagijwe.

Kaburabuza Anaclet utuye mu Mudugudu wa Ruhimbi Akagari ka Cyiri yatangarije BPlus TV ko kimwe na bagenzi be bahuye n'ingaruka z'uyu muhanda ubwo wahangwaga biturutse ku mashini zawutsindagiraga zikangiza inkuta z'inzu ku buryo hari ahakigaragara imyenge yiyashije yaba imbere n'inyuma.

Yagize ati" Uyu muhanda waduteje ibibazo cyane biturutse ku mashini zawutsindagiraga bigasiga inkuta z'inzu zacu ziyasa".

Ni ikibazo kandi kigarukwaho na Bizimungu Paul, wo mu mudugudu wa Munini Akagari ka Gishari, aho yatangarije umunyamakuru wa Bplus TV ko atigeze  yishyurwa ibyangijwe nkuko bari babisezeranyijwe mbere.

Agira ati" Ni ukuri turahangayitse pe! ibikorwa byacu byarangiritse ndetse ntibanatwishyura ibyangiritse nkuko bari babidusezeranyije mbere bityo rero nibaze batwegere".

Kubakoresha uyu muhanda barimo abafite ibinyabiziga, bavuga ko isaha n'isaha ushobora guteza impanuka kubera imiterere yawo nkuko Sibomana Janvier yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Bplus TV.

Ubuyobozi butangaza ko iki kibazo cyatangiye gukurikiranywa nkuko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'uyu Murenge wa Gishari, Ntwari Emmanuel yabitangarije Bplus TV ku murongo wa Telefoni, ndetse anaboneraho gusaba abaturage gukomeza gusigasira ibyagezweho birimo ibikorwaremezo begerejwe.

"Nibyo koko iki kibazo kirazwi kandi cyatangiye gukurikiranywa ku buryo mu minsi mike kizaba cyakemutse ariko ku bo kizagaragaraho nyuma yo gukorwa isuzumwa. Ikindi ndasaba buri muturage wese byu mwihariko abakoresha n'abaturiye umuhanda Karangara-Kavumu, kwita ku bikorwa remezo begerejwe kuko ni ingirakamro kuri buri umwe ndetse kandi birahenda".

Umurenge wa Gishari, ni umwe mu mirenge 14 igize Akarere ka Rwamagana ukaba ufite utugari Turindwi turimo  Kavumu,Binunga,Bwinsanga,Kinyana,Gati,Ruhunda na Ruhimbi.

Amafoto afitanye isano n'iyi nkuru:








Bizimungu Paul usaba guhabwa ingurane y'ibyangijwe
Kaburabuza Anaclet  ufite inzu yangiritse bikomeye imbere n'inyuma

Sibomana Janvier uvuga ko impanuka zishobora kwiyongera muri uyu muhanda

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments