• Amakuru / MU-RWANDA
Kuri uyu wa Kane tariki 16 Gicurasi 2024, Nibwo Urwego rw’Ubugenzacyaha,RIB, rwataye muri yombi umugabo witwa Ntarindwa Emmanuel ukurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Amakuru avuga ko uyu mugabo yafunzwe nyuma yuko yari amaze imyaka 23 yihisha mu mwobo yacukuye mu nzu y'umuturage witwa Mukamana Eugénie iherereye mu Karere ka Nyanza.

Dr Murangira Thierry, Umuvugizi wa RIB, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko uyu mugabo yafatanywe na Mukamana Eugénie wari umaze igihe kinini amucumbikiye kandi azi ibyaha yakoze.

Ntarindwa akekwaho gukora icyaha cya Jenoside muri Mata mu 1994, akaza guhungira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho yihishe mbere yo kongera kugaruka mu Rwanda mu 2001.

Akigaruka mu gihugu yagiye mu Karere ka Nyanza acumbikirwa na Mukamana bari baturanye mbere ya Jenoside ndetse nyuma bombi babyarana umwana.

Amakuru atangwa na RIB avuga kandi ko uyu mugabo atigeze asohoka mu nzu kuva icyo gihe bitewe n’uko yabaga mu mwobo yari yarayicukuyemo ndetse akaba ariwo yari amazemo imyaka 23.

Mu ibazwa rye, Ntarindwa Emmanuel yiyemerera ko yakoze Jenoside kandi ko yishe benshi atanibuka umubare. Ibyo byaha akekwaho yabikoreye mu cyahoze ari Komini Kigoma na Nyabisindu, ubu ni mu Karere ka Nyanza, Umurenge wa Busasamana.

Abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Busasamana mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Ibyaha aba bombi bakurikiranyweho biri mu Ngingo ya 92 y’Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga kw’ihanwa ry’icyaha cya Jenoside.

Umuntu wese ukoze jenoside nk’uko Ingingo ya 91 y’iri tegeko ibiteganya aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.
RIB kandi iburira abantu ko badakwiye kuba hari abagihisha cyangwa ngo bahishire bakekwaho gukora Jenoside, igakomeza kubasaba gutanga amakuru kugira ngo abakoze ibyaha bahanwe.
Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments