?Abaturage bo mu Murenge wa Munyiginya, mu Karere ka Rwamagana bahinga urutoki mu duce dutandukanye, barataka inzara n'igihombo batewe n'indwara ya kirabiranya yadukiriye insina bigatuma batabona ibitoki nk’uko mbere byahoze.
Bamwe muri bo baganiriye n'ibitangazamakuru bya BTN na Bplus TV, bavuga ko iyi ndwara ya Kirabiranya yabateje inzara ndetse ikanabangiriza ubutaka ku buryo umusaruro babonaga mu bitoki basaruye ntawo bakibona bitewe nuko insina zabo bazarikiye ku butaka.
Bankundiye Daniel avuga ko iyi ndwara imugaraguje agati inshuro zirenze imwe none byakongeje inzara mu miryango yabo cyakora ngo iyo hataba kwizigama na mituweli ntiyari kuboneka.
Yagize ati" Kirabiranya yadukozeho cyane kuko kubona ibiryo, amafaranga biragoye bitewe nuko insina twazishyize hasi. Si ubwambere biba ariko natekerezaga ko byarangiye none ubu yakajije umurego".
Ntakobazangira Francine nyuma yo gukeneshwa nayo, aragira inama buri muhinzi wese uyirwaje kuyihagurukira kuko bitabaye ibyo ntawazongera kubaho neza.
Agira ati" Kirabiranya nimbi niyo mpamvu twese tugomba kuyihagurukira tugatema insina ziyifite kuko tudafashe ingamba ntacyo twakwibonera".
Icyifuzo cy'aba bahinzi ni uko bakegerwa n'ubuyobozi bakarebera hamwe umuti w'ikibazo byanashoboka bagashumbushwa.
Kuri iki kibazo cy'indwara ya Kirabiranya, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Munyiginya, Brigitte Mukantambara mu butumwa bugufi binyuze ku rubuga rwa WhatsApp, yahamirije Bplus TV ko iyi ndwara ihari nubwo atari uduce twose ariko hari ingamba zatangiye kuyifatirwa ndetse anaboneraho kugira inama aba bahinzi gukurikiza amabwiriza n'inama bahabwa n'abajyanama b'ubuhinzi.
Ati" Nibyo Koko mu Murenge wa Munyiginya kimwe n'indi igize Akarere ka Rwamagana , higeze kwibasirwa n'indwara ya Kirabiranya mu myaka ishize ariko ubu yaragabanutse ku buryo bugaragara kuko mu minsi ishize urutoki rwari rwaracitse ariko ubu turishimira ko rwongeye rukagaruka".
Akomeza ati" Haari aho ugira gutya ukabona igaragaye mu rutoki rw'umuturage, iyo rero yagaragaye ingamba ni za zindi iyo ari insina imwe cyangwa ebyiri Agoronome n'abajyanama b'ubuhinzi baramwegera bakamwereka uko ayirandura bakamugira n'inama y'icyo yakora ngo ayirinde. noneho byagaragara ko ari nyinshi ishaka kumurusha imbaraga hagategurwa umuganda abaturage bakaza kumufasha kuyirwanya tukaboneraho no kuhatangira inyigisho zo kuyirinda".
Igihe iki kibazo kizaba cyakemutse BTN izabigarukaho nkuru ziri imbere.
Amafoto ya bamwe mu bahinzi bagizweho ingaruka na Kirabiranya
Ntakobazangira Francine arasaba bagenzi be guhagurukira iyi ndwara ya kirabiranya
Bankundiye Daniel avuga ko iyi kirabiranya yamuteje ubukene
Like This Post?
Related Posts