Perezida Paul Kagame yakiriye impapuro zemerera ba ambasaderi bashya 20 guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda bavuga ko bazashyira imbere gushaka amahirwe mashya y’imikoranire.
Ni igikorwa cyabaye
kuri uyu wa 6 Werurwe 2026.
Nyuma yo kumushyikiriza impapuro, abaganiriye n’itangazamakuru
bagaragaje ko bishimiye umubano w’u Rwanda n’ibihugu byabo, biyemeza gukomeza
ubwo bufatanye mu nzego zitandukanye no gushaka amahirwe mashya y’imikoranire
hagamijwe iterambere ry’ibihugu byombi n’abaturage babyo.
Ambasaderi w’u Busuwisi, Giles Cerutti, ni we wa mbere w’icyo
gihugu ufite icyicaro i Kigali, kuva hafungurwa ambasade yacyo mu Rwanda.
Yavuze ko yiteguye gushyira imbaraga mu guteza imbere umubano n’imikoranire
myiza.
Ati “Iyi ni intambwe nshya dutangiye hagati y’u Rwanda n’u
Busuwisi, kandi nshyize imbere ubufatanye na za guverinoma no guteza imbere
ubwo bufatanye bw’impande zombi.”
Yerekanye ko uretse kuba ibihugu byombi bizashimangira
ubufatanye, hari n’inzego bifuza gukomeza gukoranamo nk’iterambere, imiyoborere
myiza, guhanga imirimo, siyansi no guhanga udushya.
Yanerekanye kandi ko u Busuwisi bufite uburambye mu bijyanye
n’ubuhuza no gukemura amakimbirane bityo ko bushobora no kugira uruhare mu
gukemura ibibazo byaba iby’umutekano muke n’ibindi.
Ku ruhande rwa Repubulika ya Congo, Amb Mokiemo Jean Félix,
yavuze ko yashyikirije umukuru w’Igihugu ubutumwa bwa mugenzi we wa Congo,
Denis Sasso Ngueso, bushimangira ubucuti bw’ibihugu byombi.
Yavuze ko ibi bihugu bifitanye amasezerano y’imikoranire arenga
25 mu nzego zitandukanye bityo ko yiteguye gushyira imbaraga mu kuyabyaza
umusaruro ku mpande zombi kandi ko ubushake bwa politiki hagati y’ibihugu
buhari.
Ati “Dushaka gukorana mu nzego zose, ubufatanye hagati ya
Guverinoma yanjye n’u Rwanda, dushaka ubufatanye mu nzego zose kandi hari
ubushake bw’ubuyobozi bwacu.”
Ambasaderi wa Gambia mu Rwanda, Salimata E. T. Touray, uzaba
afite icyicaro muri Ethiopia yerekanye ko ashyize imbere imikoranire mu nzego
zirimo uburezi, ubutabera, ubuzima ndetse no kwigira ku Rwanda.
Yavuze ko u Rwanda ari igihugu cyiza cyo kwigiraho mu bijyanye
no guharanira iterambere ry’umugabane wa Afurika muri rusange kandi ko
hanakenewe gushyira imbaraga mu bucuruzi nk’amahirwe ari mu isoko rusange rya
Afurika.
Yanerekanye kandi ko igihugu cye, cyifuza kwigira ku Rwanda uko
cyabashije gucyura no gukemura ikibazo cy’impunzi ndetse n’uburyo diaspora
nyarwanda igira uruhare mu iterambere ry’ubukungu bw’igihugu.
Amb Salimata ati “Turashaka ko umubano n’u Rwanda urushaho
gukomera. Dushobora kugirana ubufatanye mu nzego zitandukanye. Inkingi zose
z’ubukungu zijyanye na gahunda zacu z’iterambere ry’igihugu. Izo zirimo ko
gukoresha ikoranabuhanga.”
Gambia n’u Rwanda bisanzwe bikorana mu nzego zitandukanye zirimo
umutekano, imitangire ya serivisi aho iki gihugu cyifuza gukoresha
ikoranabuhanga rya Irembo mu gutanga serivisi za Leta hifashishijwe
ikoranabuhanga n’ubutabera.
Slovakia yagaragaje ko isangiye byinshi n’u Rwanda
Amb. Maroš Mitrík wa Slovakia ufite icyicaro i Nairobi,
yagaragaje ko igihugu cye n’u Rwanda bifite byinshi bisangiye kandi ko ibyo
bizashimangira umubano mwiza wabyo.
Maroš Mitrík yagaragaje ko bifuza kuzamura ubufatanye mu
bijyanye n’ishoramari aho abashoramari bo muri icyo gihugu bayishora mu Rwanda
ndetse n’imikoranire n’abikorera igashyirwamo imbaraga.
Yashimangiye kandi ko ibihugu byombi bigiye gushyira imbaraga mu
mikoranire mu by’umutekano w’ikoranabuhanga ‘cyber security, aho umwaka ushize
byanshyize umukono ku masezerano y’imikoranire.
Yanavuze kandi ko bazashimangira imikoranire mu nzego zirimo
ubuhinzi, ubuzima n’ikoranabuhanga.
Dr. Jeffrey Pullicino Orlando, uhagarariye Malta, yerekanye ko
ibihugu byombi bisanganywe umubano mwiza n’ubufatanye mu nzego zirimo ubuvuzi
n’uburezi kandi ko yiteguye gukomeza uwo mubano.
Ku rundi ruhande kandi Ambasaderi wa Hongrie, Katalin Nyirati,
yagaragaje ko ubufatanye mu bijyanye kubungabunga amazi meza no kuyageza ku
baturage buzakomeza hanarebwa izindi nzego z’imikoranire myiza hagati y’ibihugu
birimo n’uburezi, ishoramari n’izindi.
Margaret Gaynor, wa Ireland ufite icyicaro i Kampala muri Uganda
na we yavuze igihugu cye gishyira imbere dipolomasi kandi n’u Rwanda ari uko,
bityo azashimangira ubufatanye mu nzego zitandukanye.
Ni mu gihe Ambasaderi wa Tunisie mu Rwanda, Anouar Ben Youssef,
yemeje ko ubushake bw’igihugu cye bugamije guteza imbere ubufatanye bw’ibihugu
byombi, kandi ko biteze kuzamura ubufatanye mu nzego nk’ubuvuzi, ubwikorezi bwo
mu kirere.
Yashimangiye kandi ko u Rwanda ari igihugu cya Afurika buri wese
yaterwa ishema no gukorana na cyo mu iterambere.
Mu bandi Perezida yakiriye impapuro zabo harimo Amb Pedro Léon
Cortés Ruiz, wa Colombia ufite icyicaro i Nairobi, Erika Ylonca Álvarez
Rodríguez, wa Repubulika ya Dominican, ufite icyicaro muri Afurika y’Epfo na
Paloma Serra Robles wa Espagne ufite icyicaro i Dar es Salaam.
Hari kandi Ambasaderi wa Namibia, Gabriel Pandureni Sinimbo,
afite icyicaro i Dar es Salaam, uwa Georgia, Gia Matcharadze, uw’u Bugiriki,
George Psiachas, Lt Gen (Rtd) Peter Kokowou Lavahun wa Sierra Leone akazaba
afite icyicaro i Nairobi na Ambasaderi wa Kazakhstan Barlybay Sadykov uzaba
afite icyicaro i Nairobi.
Perezida Kagame yanakiriye impapuro za Amb. Ntsiouo Castalia
Sekete wa Lesotho uzaba afite icyicaro i Addis Ababa, Brig Gen Boubacar Diallo
wa Mali, Victorino-Nká Obiang Maye wa Guinea Equitoriale n’Ambasaderi wa Arabia
Saoudite, Mohammed Bin Khalil Faloudah akazaba afite icyicaro i Kampala muri
Uganda.