• Amakuru / MU-RWANDA
Abasirikare n’abofisiye bo mu Ngabo z’u Rwanda (RDF) mu Mutwe w’Ingabo Zidasanzwe (Special Operations Force), kuri uyu munsi basoje  amahugurwa y’ibanze yo guhangana n’iterabwoba. Ni amahugurwa yamaze ibyumweru 22, yabereye mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako.

Umuhango wo gusoza aya mahugurwa wayobowe n’Umugaba  w’Ingabo zirwanira ku butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi, ahagarariye Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda. Witabiriwe kandi  na ofisiye bakuru ba RDF.

Aya mahugurwa yateguwe agamije kongerera ubushobozi abasirikare bo mu Mutwe w’Ingabo zidasanzwe, binyuze mu kubaha ubumenyi buhanitse mu bya gisirikare, bubafasha guhangana n’ibibazo by’umutekano bigenda bigaragara muri iki gihe.

Yaranagamije kubongerera ubushobozi bwo gutabara vuba no guhangana n’ibitero by’iterabwoba, ndetse no gukora ibikorwa byo gutabara abantu bafashwe bugwate n’imitwe y’iterabwoba.

Mu ijambo rye, Maj Gen Nyakarundi yashimiye abatoza ku bwitange n’ubunyamwuga bagaragaje mu gutanga amahugurwa afite ireme, akomeza gushimangira ubushobozi bw’abasirikare ba RDF.

Yanashimiye abarangije aya mahugurwa ku myitwarire myiza n’umuhate bagaragaje, anabifuriza kuzakoresha neza ubumenyi bungutse mu butumwa bazahabwa mu gihe kiri imbere





Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments