• /

Ikipe ya Kiyovu Sports ya Kiyovu Sports, yatsinze AS Kigali ibitego 2-1 , ku munsi wa mbere wa Shampiyona utarabereye igihe , ifata umwanya wa mbere ku rutonde rw'agateganyo.

Ikipe ya Kiyovu Sports yaburaga bamwe mu bakinnyi bayo , barimo nka Cedric Amis utarabona ibyangombwa , na Sugira Ernest utaramera neza , Kiyovu Sports yatangiye isatira ndetse ku munota wa 2 gusa ibona uburyo bwiza , butabashije kujya mu izamu , ku munota wa 3 AS Kigali nayo yabonye uburyo bwiza, ariko umupira uca hanze gato, ku munota wa 5 AS Kigali yongeye kubona uburyo imbere y'izamu, iyabivuze Ozel imbere y'izamu wenyine agongana n'umuzamu benshi bacyeka ko ari Penalty, gusa Rulisa Patience wasifuye umukino avuga ko yigushije.

Ikipe ya AS Kigali yakomeje kurusha cyane Kiyovu Sports, ndetse ikomeza kuyihusha uburyo bwabazwe, ku munota wa 16 AS Kigali yafunguye amazamu, ku mupira watewe na Nkubana Marc , Shabani Hussein Chabalala ashyiraho umutwe , Nzeyurwanda Djihadi ntiyamenya aho umupira unyuze, ikipe ya AS Kigali yakomeje kurusha Kiyovu Sports, ndetse ikomeza guhusha uburyo bwiza imbere y'izamu, ku munota wa 44 Kiyovu Sports yishyuye igitego, cyatsinzwe na Tuyisenge Hakim Dieme .

Igice cya 2 ikipe ya AS Kigali yatangiye ikora impinduka, Armel Gislain asimbura Iyabivuze Ozel, Kiyovu Sports yatangiye igiye cya 2 isatira cyane ndetse ku munota wa 48 ihusha uburyo bwiza imbere y'izamu, ikipe ya AS Kigali nayo yanyuzagamo ikabona uburyo bwiza , binyuze ku bakinnyi nka Shabani Hussein Chabalala,ku munota wa 76 Kiyovu Sports yatsinze igitego cya 2 cyatsinzwe na Mugisha Desire.

Iki gitego cyateje imvururu nyinshi , abakinnyi ba AS Kigali bavuga ko habayeho kurarira , gusa birangira umusifuzi yemeje ko ari igitego , ibi byatumye umusifuzi yongeraho iminota 10 , ikipe ya AS Kigali ikomeza gusatira cyane ishaka uko yishyura , gusa Nzeyurwanda Djihadi umuzamu wa Kiyovu Sports akomeza kuyibera ibamba, ndetse umukino urangira Kiyovu Sports itsinze ibitego 2-1 , inahita ifata umwanya wa mbere ku rutinde rw'agateganyo.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments