• /

Amagaju FC y'abakinnyi 10 ihagamye Rayon Sports, banganya ibitego 2-2 , mu mukino w'umunsi wa 2 wa Shampiyona, Rayon Sports ikomeza kubura amanota 3 muri shampiyona uyu mwaka .

Ikipe ya Rayon Sports yari yakoze impinduka 3 , ugereranyije n'abari babanjemo , ku mukino wa Marine FC, Rukundo Abdoullahman na Aziz BASSANE KOULAGNA, bari babanje mu kibuga  mu mwanya wa Aruna Mussa Madjaliwa, na Charles Bbaale, ni mugihe Adama Bagayogo yari yaje mu bakinnyi bagombaga gukoreshwa , asimbura Khadime Ndiyaye ,ikipe ya Rayon Sports yaherukaga kunganya na Marine FC 0-0 , mu gihe Amagaju FC yari yanganyije na Bugesera FC 0-0.

Rayon Sports yatangiye isatira, ndetse ku munota wa 4 ibona uburyo bwiza imbere y'izamu gusa Ishimwe Fiston umupira awutera hanze , ku munota wa 11 Junior Elenga-Kanga yateye Ishoti rikomeye ariko umupira ukubita umutambiko w'izamu , ku munota wa 20 Rayon Sports yongeye guhusha uburyo , ku mupira wahinduwe na Ombolenga Fitna, Rukundo Abdoullahman ashyizeho umutwe umupira ujya hanze , ikipe ya Rayon Sports yakomeje guhusha uburyo bwinshi imbere y'izamu, ndetse ikomeza kurusha bikomeye, ikipe ya Amagaju FC.

Iminota 5 ya nyuma y'igice cya mbere , ikipe ya Amagaju FC yashoboraga kubona igitego , ku buryo 2 bwabonywe na Selaphin Useni Kiza , ariko ntiyabasha kububyaza umusaruro , Rayon Sports yongeye kubona uburyo ku munota wa 45+2 ariko ntiyabasha kububyaza umusaruro, ku munota wa 45+5 ikipe ya Rayon Sports yafunguye amazamu, igitego cyatsinzwe na Nsabimana Aimable , kuri koroneri yari itewe neza na Muhire Kevin , ndetse igice cya mbere gihita kirangira Rayon Sports iyoboye n'igitego 1-0.

Igice cya 2 Rayon Sports yatangiranye imbaraga , isatira cyane izamu ry'amagaju, mu gihe  ikipe ya Amagaju FC yo yakoraga amakosa menshi , ku munota wa 65 Rayon Sports yakoze impinduka ya mbere Adama Bagayogo asimbura Rukundo Abdoullahman, ku munota wa 70 Amagaju FC yabonye igitego cyo kwishyura , cyatsinzwe na Rachidi Mapoli , ku ikosa ryakozwe na Omar Gning.

Ku munota wa 79 Rayon Sports yakoze impinduka za 2, Jesus Sindi Paul asimbura Aziz BASSANE KOULAGNA, mu gihe Iraguha Hadji yasimbuye Junior Elenga-Kanga, ku munota wa 86 Rayon Sports yabonye igitego cya 2 , cyatsinzwe na Adama Bagayogo ku mupira yari aherejwe na Ombolenga Fitna, ku munota wa 90 Masudi Narcise yabonye ikarita ya y'umutu , nyuma yo gukorera ikosa Iraguha Hadji , agahabwa ikarita ya 2 y'umuhondo .

Ku munota wa 90+3 Amagaju FC yabonye igitego cya 2 , ku mupira wavuye kuri kufura  Iragire Saidi awutera numutwe wenyine , ndetse umukino urangira amakipe yombi anganya ibitego 2-2, Rayon Sports yongera gutakaza amanota.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments