• Amakuru / POLITIKI

Yanditswe: na DUSHIMIMANA Elias

Kuwa Gatatu tariki ya 07 Kamena 2023, Nibwo Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yirukanye mu gisirikare abajenerali babiri, Maj Gen Aloys Muganga na Brig Gen Francis Mutiganda hamwe n’abandi ba ofisiye 14.

Kimwe mu bishobora kugeza mu nkiko abasirikare birukanwe muri RDF byatewe nimpamvu zikomeye zirimo  ibyaha bakoze cyangwa imyitwarire mibi itajyanye n’umwuga wa gisirikareko nkuko Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga yabisobanuye.

Mu itangazo RDF yashyize ahagaragara rivuga ko Perezida Kagame yemeje ukwirukanwa kw’abandi basirikare 116, anemeza iseswa ry’amasezerano y’abasirikare 112.

Aganira na IGIHE dukesha iyi nkuru, Umuvugizi wa RDF, Brig Gen Ronald Rwivanga yavuze ko abasirikare birukanywe bazize amakosa bakoze, ndetse harimo n’agize ibyaha.

Yakomeje ati "Icya mbere ni uko kwirukanwa bibaho kubera impamvu zitandukanye, ariko ahanini ni ibyaha cyangwa imyitwarire y’umwofisiye cyangwa imyitwarire igayitse."

Biteganywa ko iyo umusirikare yirukanywe mu kazi, nta mperekeza ashobora guhabwa.

Maj Gen Muganga wirukanywe yabaye Umugaba w’Inkeragutabara w’agateganyo mu 2018, mu 2019 agirwa Umuyobozi wa Diviziyo ikoresha imodoka z’intambara (mechanised division).

Ku rundi ruhande, Brig Gen Mutiganda we yabaye Umuyobozi Mukuru ushinzwe iperereza ryo hanze, mu Rwego rushinzwe Iperereza n’Umutekano w’Igihugu, mbere yo gusubizwa ku cyicaro gikuru cya RDF.

Sitati yihariye ya RDF yashyizweho mu 2020, igena ko abofisiye n’abasuzofisiye bakuru bagengwa n’amategeko y’umwuga.

Ni mu gihe abasuzofisiye bato n’abasirikare bato bagengwa n’amasezerano y’umurimo bagirana na Minisitiri, agira agaciro mu gihe kingana n’imyaka 10 ishobora kongerwaho igihe kingana n’imyaka itanu.

Ku bafite ubumenyi bwihariye ashobora kongerwaho ikindi gihe cy’imyaka itanu mu nyungu z’umurimo wa gisirikare.

Icyo cyiciro cy’abasuzofisiye bato n’abasirikare bato kibarizwamo amapeti ya ba Soldat; Caporal, sergent na premier sergent.

Iyo bibaye ngombwa, Minisitiri asesa amasezerano y’umurimo yagiranye n’umusirikare, agahabwa amafaranga yo gusesa amasezerano angana na kimwe cya kane cy’amafaranga ahabwa urangije amasezerano.

Ubusanzwe Sous-Ofisiye muto cyangwa umusirikare muto ahabwa imperekeza ingana n’amezi 24 y’umushahara mbumbe yari agezeho, iyo arangije amasezerano y’umurimo; cyangwa akuwe mu kazi.

Ku basirikare bagengwa n’amategeko y’umwuga, bo biba bivuze ko uretse igihe habaye impamvu itumwa umusirikare yirukanwa cyangwa agasezera, aba azava mu mwuga ari uko imyaka yo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru igeze.

Ni imyaka 45 y’amavuko kuri Sous-ofisiye Mukuru, 45 kuri Ofisiye Muto; imyaka 55 y’amavuko kuri Ofisiye Mukuru; n’imyaka 60 y’amavuko kuri Ofisiye Jenerali.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments