Perezida Kagame yaganiriye na Minisitiri Marco Rubio

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2025-01-29 10:07:04 Amakuru

Kuri uyu wa 29 Mutarama 2025, Nibwo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame yatangaje ko yaganiriye n’Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio, ku ngingo zirimo intambara yo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ndetse no gushimangira ubufatanye bushingiye ku bwubahane hagati ya Amerika n’u Rwanda.

Mu butumwa Umukuru w’Igihugu yanyujije ku rubuga rwa X yagize ati "Nagiranye ikiganiro cyubaka n’Umunyamabanga wa Leta [muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika] Rubio, ku byerekeranye n’ihagarikwa ry’imirwano mu Burasirazuba bwa RDC no gushakira umuti umuzi w’ayo makimbirane, rimwe na rizima."

Perezida Kagame kandi yavuze ko banaganiriye ku mumaro wo gushimangira ubufatanye hagati y’ibihugu byombi, "hashingiwe ku kubaha inyungu za buri gihugu. Niteguye gukorana n’ubutegetsi bwa Trump mu kubaka ubusugire n’umutekano abaturage bo mu Karere kacu bakwiye."

Umukuru w’Igihugu agiranye iki kiganiro na Marco Rubio, nyuma yaho imirwano hagati y’umutwe wa AFC/M23 n’ihuriro ry’ingabo za RDC imaze iminsi ikajije umurego, ikba yarasize M23 ifashe umujyi wa Goma n’uduce bituranye, ndetse abasirikare benshi ba FARDC n’imitwe bifatanya, ndetse n’ab’amahanga nka SAMIDRC n’abacanshuro, bamanitse amaboko, abandi bagahungira mu Rwanda nkuko IGIHE dukesha iyi nkuru cyabyanditse.

Ni ibintu byakuruye imyigaragambyo yiriwe mu Murwa Mukuru, Kinshasa, ku wa 28 Mutarama 2025, aho abaturage bashyigikiwe n’ubuyobozi bw’icyo gihugu, biraye kuri za ambasade z’ibihugu bitandukanye birimo u Rwanda, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Uganda, Kenya n’u Bufaransa. Bashinja ibyo bihugu ngo gushyikira M23 ikigararuria umujyi wa Goma.

Perezida Kagame aherutse kongera kwerekana ko ibibazo biri mu Burasirazuba bwa RDC, byakemuka ari uko abantu bashingira mu mizi yabyo, aho kujya mu mujyo w’ubutegetsi bwa Congo bushinja u Rwanda ibibazo byarwo byose.

Yabigarutseho ubwo we na Madamu Jeannette Kagame bakiraga ku meza Abadipolomate bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, mu musangiro wabereye muri Kigali Convention Centre, ku wa 16 Mutarama 2025.

Related Post