Muhima: Ikamyo ya Rukururana yakandagiye umugore ku mutwe ahita apfa

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2025-03-03 10:18:24 Amakuru

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 03 Werurwe 2025, Nibwo mu Mudugudu w'Impala, mu Kagari ka Rugenge, Umurenge wa Muhima, mu Karere ka Nyarugenge, habereye impanuka y'imodoka y'ikamyo ya rukururana, yagonze umugore ku mutwe ahita yitaba Imana.

Bamwe mu baturage bari ahabereye impanuka, babwiye BTN TV ko iyi mpanuka yatewe nuko umumotari wari uri kuva Nyabugogo yerekeza Kicukiro, yinjiye hagati y'imodoka ebyiri noneho mu kuziseseramo bituma moto yizunguza.

Bakomeje bavuga ko muri kwakwizunguza, umudamu yari ahetse witwa  Nyiragasigwa Chantal uri mu kigero cy'imyaka 45 y'amavuko, akoma umuzigo we ku gice cy'inyuma y'ikamyo(Trailer) noneho moto irushaho kwizunguza cyane bimuviramo kugwa munsi yayo ihita imukandagira umutwe arapfa.

Umwe mu bamotari yagize ati" Motari yaje yiseseka hagati mu makamyo abiri noneho ageze hagati ananirwa kuringaniza moto ye, muri kwakubula balansi, umugenzi yari atwaye yakomye inyuma ku ikamyo umuzigo we moto ihita irushaho kwizunguza, uyu wapfuye ayihubukaho yikubita hagati y'amapine, imukandagira ku mutwe we ahita apfa".

Bamwe mu bamotari bari ahabereye impanuka, babwiye itangazamakuru rya BTN na Bplus TV ko iyo umumotari ataza kuba ahekanye umuzigo n'umugenzi, ntacyo bari kuba kuko iyo utwaye umuzigo n'umugenzi icyarimwe bigora utwaye moto dore ko bakunze kubibuzwa kenshi bityo ko Polisi ikwiye gukaza ingamba n'ibihano ufatiwe mu ikosa ryo gutwara umugenzi ufite umuzigo uremereye yajya ahanwa by'intangarugero.

Umuvugizi wa Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Kayigi Emmanuel, yahamirije BTN iby'iyi mpanuka , aho yavuze ko yabereye imbere ya Global Gaz ndetse ko iwitabye Imana yahise ajyanwa mu Buruhukiro bw'Ibitaro bya Kacyiru.

Yagize ati" Ni impanuka yabaye mu gitondo Saa 09h20, aho moto yari ihetse umudamu, bava Nyabugogo berekeza ahazwi nko kwa Rasta noneho igonga ku ikamyo yabisikanaga n'indi kuko yari abuze aho ahungira  dore ko uwari uyitwaye atarebaga neza imbere ye bituma bose bikubita hasi, umugenzi ahita apfa mu gihe umumotari yakomeretse byoroheje".

SP Kayigi yakomeje ati" Mbere na mbere turihanganisha umuryango wa nyakwigendera, Ahanini iyi mpanuka yaturutse ku makosa atandukanye yakozwe n'umumotari arimo gutwara umugenzi ufite umuzigo no gushaka kudepansa imodoka ndende, ' ubuse wadepansa imodoka ifite uburebure bwa metero zigera kuri 12 ryari?'. Turasaba abakoresha umuhanda bose , yaba abatwara ibinyabiziga bitandukanye ndetse n'abanyamaguru kubahiriza amategeko y'umuhanda kuko usanga hari abayica nkana bakurikiye inyungu runaka biyibagije ubuzima bwabo cyangwa bwa bamwe.

Umurambo wa nyakwigendera wasize abana batatu, wajyanwe mu Buruhukiro bw'Ibitaro bya Kacyiru mu gihe umumotari wari umutwaye yajyanywe kuvurizwa ku ivuriro rya CORUNUM.
Umumotari wabonye iyi mpanuka iba, yanenze bagenzi be bagitwara umugenzi ufite umuzigo uremereye

SP Kayigi Emmanuel arasaba abakoresha umuhanda bose kubahiriza amategeko yawo ntawe ubangamiye undi

IMANISHIMWE Pierre&IRADUKUNDA Jeremie/BTN i Kigali

Related Post