Ruhango: Umusaza w'imyaka 64 wari uvuye kunywa inzoga ku kabari yapfiriye imbere y'urugo rwe-Amashusho

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2025-03-04 08:03:40 Amakuru

Mu ijoro rishyira ku wa Mbere tariki ya 03 Gashyantare 2025, Nibwo umusaza wo mu Kagari ka Mwendo, mu Murenge wa Mbuye, Akarere ka Ruhango, yikubise hasi imbere y'urugo rwe, bikekwa ko byaturutse kuri manyinya yari avuye kunywa mu kabari.

Amakuru  BTN TV yahawe n'abaturage biganjemo abaturanyi ba nyakwigendera witwa Habimana Augustin, avuga ko yapfuye ubwo yari avuye kunywa inzoga ku kabari.

Aba baturage bakomeje bavuga ko uyu musaza w'imyaka 64 yagiye mu kabari nyuma yo kugurisha amatungo ye arimo ingurube noneho akimara kuhicara umugore we ahita ahamusanga amusaba ko yamugurira inzoga undi arabyanga, amubwira ko ntayo amugurira kuko atamurusha amafaranga agomba kuyiguramo amafaranga ari mu rugo.

Akimara kwanga kumugurira inzoga, ngo umugore we yahise yikubita aragenda asubira mu rugo noneho bigeze nka Saa Sita z'Ijoro ryo ku Cyumweru yumva umugabo aratashye, atangira gukomanga yanga kumukingurira, ntakuzuyaza umusaza ahita azana urwego arushyira ku nzu atangira kurira ngo asimbuke igipangu agwemo imbere mu gusimbuka yikubita hasi ahita apfa.

Mu gahinda kenshi, uyu mubyeyi yatangarije umunyamakuru wa BTN TV ko yicuza cyane ku kuba yanze kumukingurira ubwo yamukomangiraga amusaba kumukingurira ati" Mu byukuri mfite agahinda kenshi kandi ndicuza cyane kubera ko naze kumukingurira ubwo yakomangaga ansaba ko mukingurira".

Uyu mugore wa nyakwigendera kandi avuga ko urupfu rw'umugabo we arushinja abagabo babiri baturukanye ku kabari bamuherekeje mu rugo, Agira ati" Nanubu ndakibaza impamvu umugabo wanjye yikubise hasi, Valens na Nzayisenga Protogen bagahita biruka  batamutabaye cyangwa ngo batabaze. Ndakeka ko bashobora kuba bazi icyamwishe".

Ubwo umunyamakuru yatunganyaga iyi nkuru, yagerageje kuvugisha Umunyambanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mbuye ntibyamukundira, iyo aza kwemera kumuvugisha yari bumubaze icyakurikiye nyuma y'urupfu rwa nyakwigendera ndetse niba hari icyo ubuyobozi bukeka gishobora kuba cyamwishe.

Abaturage barimo abaje gutabara umuryango wa nyakwigendera babwiye BTN TV ko babajwe cyane nuko ubuyobozi bw'Umurenge wa Mbuye ndetse n'izindi nzego butigeze bugera mu rugp rwe.

Mahoro Samson/BTN TV-Ruhango

Related Post