Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Guinea-Bissau

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2025-04-29 06:59:38 Amakuru

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 28 Mata 2025, Nibwo Nyakubahwa Perezida wa repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame yakiriye mugenzi we wa Guinea-Bissau, Umaro Sissoco Embaló maze bagirana ibiganiro byibanze ku gushimangira umubano mu ngeri zifitiye inyungu impande zombi no ku bibazo by’Isi n’umugabane muri rusange.

Ibiro by'Umukuru w'Igihugu, Village Urugwiro ku rubuga rwa X, byanditse ko ibi biganiro bibaye nyuma yuko Umaro Embaló akoreye uruzinduko i Kigali ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere dore ko yahaherukaga muri Nyakanga 2024 aho yari yitabiriye umuhango w’irahira rya Perezida Kagame.

Mu 2023 Perezida Kagame yari yagiriye uruzinduko muri Guinea-Bissau ndetse bijyanye n’ibikorwa byiza yakoreye Abanyarwanda n’Abanyafurika muri rusange ndetse akaba n’inshuti y’iki gihugu, Embaló yamwambitse umudali w’icyubahiro witiriwe intwari Amílcar Cabra’, yarwanyije ubukoloni ku mugabane wa Afurika, kandi yanasuye inzu ndangamurage yayo.

Imbere ya Perezida Kagame na Embaló, icyo gihe abasirikare ba Guinée-Bissau baririmbye indirimbo yumvikanisha ubutwari bw’ingabo z’u Rwanda igira iti “Ingabo z’u Rwanda turakomeye, twakubise umwanzi arahunga…” nkuko IGIHE kibitangaza.

Iki gihugu cyo mu Burengerazuba bwa Afurika, gituwe n’abaturage barenga miliyoni 2,1 biganjemo abakora ubuhinzi bw’ubunyobwa, abandi bakora ubworozi bw’amafi.

Related Post