Muhima: Basabwe kwirinda guhungabanya umutekano hubahirizwa gahunda za Leta

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2025-05-06 19:39:18 Amakuru

Mu Kagari k'Amahoro, mu Murenge wa Muhima, Akarere ka Nyarugenge, hateraniye Inteko z'abaturage ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 06 Gicurasi 2025, aho haganiriwe ingingo zitandukanye hagamijwe kubaka ejo hazaza heza.

Ubusanzwe inteko z’abaturage zihuza abaturage bo mu mudugudu umwe zikaba rimwe mu cyumweru bitewe n’umunsi n’amasaha baba barihitiyemo cyakora umunsi wo ku wa Kabiri akaba ariwo uhurizwaho na benshi, bakarebera hamwe ibitagenda neza mu mudugudu wabo hagamijwe kugira ngo bikosorwe, ariko by’umwihariko zigakemurirwamo bimwe mu bibazo by’abaturage biba byiganjemo amakimbirane akunda kubera mu miryango.

Kuri uyu wa Kabiri mu midugudu itandukanye mu Murenge wa Muhima, hari hateranye inteko rusange z'abaturage gusa ku rwego rw'umurenge ikaba yateraniye mu Kagari k'Amahoro, ahahurije hamwe abaturage n'abayobozi batandukanye barimo abo ku rwego rw'umurenge n'Akarere.

zimwe mu ngingo zagarutsweho, zirimo akamaro n'ingaruka zo gutanga ubwisungane mu kwivuza(Mituel de Sante) no kwiteganyiriza muri Ejo Heza, aho Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Muhima, Mukandori T. Grace, yashimiye abaturage babyubahiriza bakabikorera ku gihe ndetse anagaragaza ko gahunda ya Mituweli n’uburyo bwo kwizigama bw’igihe kirekire bwa Ejo Heza byabaye ikiraro cyo gukemura ibibazo birimo guteganyiriza ahazaza no kurembera mu ngo.

Gitifu Madam Mukandori uvuga ko nubwo hari abayitanga ariko hari abakinangira imitima, yakomeje avuga ko gutanga mituweli ntawe ukwiye kubisiganira na mugenzi we kuko ari ingenzi ndetse ko iyo wayitangiye ku gihe ubaho utekanye ku buryo igihe cyose watungurwa n'indwara bitaguhangayikisha cyane ndetse ko impanuka itera idateguje.

Yagize ati" Mbere na mbere ubuyobozi bw'Umurenge wa Muhima, buirashima cyane abaturage bitabiriye iyi nteko rusange yaba hano ndetse n'ahandi mu tundi tugari. Mu byukuri iyo mwayitabiriye birafasha cyane kuko niho muhuriza ibitekerezo, hakemurirwa ibibangamiye abaturage ndetse n'ukeneye ubufasha bikoroha kumumenya agafashwa".

Akomeza ati" Nanabonereho kubibutsa gutangira ku gihe ubwisungane mu kwivuza( Mituel de Sante) no kwizigamira by'igihe kirekire muri Ejo Heza, kuko iyo ufite mituweli ubaho utekanye, warwara ukivuza neza atari magendu. Ntawe ukwiye gusigana n'undi mu gutanga mituweli kuko ni inshingano za buri wese ikindi Indwara itera idateguje,bityo rero twese turasabwa kuyiha agaciro tukayifata nk'ingi y'ubuzima".

Bamwe mu baturage bitabiriye inteko rusange z'abaturage, babwiye BTN ko ibafasha gukemurirwa ibitagenda neza ndetse ko gutanga mituweli ni ingenzi cyane kuko bataramenya ibyiza byayo baremberaga mu ngo, ibyashoboraga no kubakururira impfu mu gihe badafite amafaranga ahagije yo kwivuza.
?
Bati “Hari ukuntu umuturage aba afitanye ikibazo na mugenzi we, umwe yamwimye inzira bigakemukira mu nteko rusange, hari abantu baba bafite ikibazo cy’ubukene nta cyiciro bafite bakabaza ikibazo cyabo bigatuma bagira icyiciro mu budehe.

Bakomeza bati" Hari igihe wasangaga hari abarembeye mu ngo hafi yo gupfa kubera kudaha agaciro mituweli ariko kuva bamwe bahinduye imyumvire bakayitangira ku gihe birafasha cyane. Umwana iyarwaye mpita musimbukana kwa muganga kuko ntamafaranga menshi nishyura bityo rero n'abatabyubahiriza bakwiye kubikora kuko nibo bifitiye akamaro".

Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere, Ingangare Alexis wari umushyitsi mukuru muri iyi nteko rusange y'abaturage, yashimiye abaturage bubahiriza gahunda za Leta, kurangwa n'isuku, umutekano ndetse anabasaba by'umwihariko urubyiruko kwirinda ingeso zirimo no kunywa ibiyobyabwenge.

Agira ati" Turashimira cyane abaturage mucyubahiriza gahunda za Leta kandi mukazishyira mu bikorwa ariko tukaba tubasaba kurangwa n'isuku, kwirinda guhungabanya umutekano n’ituze rusange ry’abaturage aho mutuye ndetse hirindwa ibiyobyabwenge ikindi mwirinda ibiza".





Related Post