Ruhango: Atewe ubwoba n'abamushinja kuroga abantu batatu bagapfa-Video

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2025-05-07 17:10:25 Amakuru

Umugore wo mu Mudugudu wa Gisari, Akagari ka Gisari, mu Murenge wa Kinazi, mu Karere ka Ruhango, ahangayikishijwe n'abakomeje kumushinja kwica abantu batatu abaroze.

Ubwo BTN TV yageraga muri aka Kagari ka Gisali, yatangarijwe n'abiganjemo abaturanyi b'uyu muturage witwa Mutangampundu Enatha wahimbwe izina rya Mugorutoga ko bakomeje guhangayikishwa cyane n'umuco w'ubugome wo kuroga yanze kuzibukira.

Aba baturage bakomeje babwira umunyamakuru wa BTN ko hashize igihe kinini aroga abaturage dore ko aho atuye habarurwa abaturage batatu yaroze bikabaviramo gupfa ndetse ko hari n'imbwa yaroze.

Bati" Uyu muntu ni umurozi ruharwa kuko hari abantu batatu yaroze bahita bapfa ndetse sibo gusa kuko hari n'imbwa aherutse kuroga. Ni umwuga w'ubuhemu akoze igihe kinini".

Amashusho yafashwe na BTN mu gitondo cyo ku wa 05 Gicurasi, agaragaza aba baturage bari bari gukora igisa nk'imyigaragambyo igamije gusaba abayobozi kwimura uyu muturage bahimbye Mugorutoga muri uyu Mudugudu wa Gisari kuko ngo abajujubije, aho bagize bati: " Turasaba ko akurwa aha, Akwiye kutuvira mu mudugudu kuko aho bukera aratumaraho urubyaro, bivugwa ko yishe abantu batatu abaroze kuko bigaragazwa nuko barwaye ntajye kubasura".

Gusa ku ruhande, Mutangampundu ushinjwa gukoreshwa uburozi akaba anakekwaho kuroga abantu bikabaviramo gupfa, abihakana yivuye inyuma nkuko yabibwiye umunyamakuru wa BTN.

Agira ati" Barambeshyera ahubwo ni ukumparabika bakampindanyiriza isura. Nkwiye ubutabera kuko amarozi nshinjwa ntayo nzi kandi ntanayo ntunze".

Ubwo umunyamakuru yatunganyaga iyi nkuru, kuri ibi bivugwa n'aba baturage, yagerageje kuvugisha ubuyobozi bw'Umurenge wa Kinazi ntibyamukundira gusa nihagira icyo bubitangazaho, BTN izabigarukaho mu nkuru ziri imbere.

Mahoro Samson/BTN TV i Ruhango

Related Post