Icyiciro cya V cy’ingabo n’ibikoresho bya SAMIDRC byacyuwe binyujijwe mu Rwanda

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2025-05-16 05:00:59 Amakuru

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 15 Gicurasi 2025, Nibwo amakamyo atwaye ibikoresho by’ingabo zari mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika y’Amajyepfo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (SAMIDRC), yanyuze mu Rwanda aturutse ku Murenge wa Rugerero ho mu Karere ka Rubavu.

Aya makamyo yari akoze umurongo muremure, yavuye mu Mujyi wa Goma, akomereza mu muhanda wa Rubavu-Musanze-Kigali, mbere yo kwinjira muri Tanzania anyuze ku mupaka wa Rusumo. Byagaragaraye ko yari menshi kurenza aherutse gucyura ibindi bikoresho.

SAMIDRC yari igizwe n’abasirikare ba Afurika y’Epfo, Tanzania na Malawi, yatangiye ubutumwa muri RDC mu mpera z'umwaka wa 2023, ikaba yaratangiye gucyura ingabo n'ibikoresho byayo  tariki ya 29 Mata, biherekejwe n’abasirikare bake.

Yahagaritswe n’inama y’Abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Amajyepfo tariki ya 13 Werurwe mu rwego rwo gushyigikira ibiganiro bya Politiki bigamije amahoro mu karere.

Related Post