Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 20 Gicurasi 2025, NIbwo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame yakiriye mu biro bye Intumwa Yihariye y’Umunyamabanga Mukuru wa Loni muri Repubulika ya Centrafrique akaba n’Umuyobozi Mukuru w’Ubutumwa bwa Loni bwo kubungabunga amahoro muri iki gihugu, MINUSCA, Ambasaderi Valentine Rugwabiza, maze bagirana ibiganiro.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu dukesha iyi nkuru, ku rubuga rwa X, byanditse ko Ambasaderi Valentine Rugwabizawari uherekejwe na Gen Humphrey Nyone ko muri ibi biganiro bagiranye n'Umukuru w'Igihugu, byibanze byibanze ku mutekano mu karere banagaruka ku musanzu w’u Rwanda mu bikorwa byo kugarura amahoro muri Repubulika ya Centrafrique.
U Rwanda rusanzwe rufite Ingabo muri Centrafrique zirimo ibyiciro bibiri, Aho iziri mu butumwa bwa Loni, Minusca, zishinzwe kurinda Umukuru w’Igihugu n’ibindi bikorwaremezo bikomeye mu gihugu nk’Ikibuga cy’Indege n’imihanda imwe n’imwe yinjira mu Mujyi wa Bangui iturutse muri Cameroon na Sudani mu gihe ikindi cyiciro ni iziriyo bishingiye ku masezerano yasinywe hagati y’ibihugu.
Uretse abasirikare, u Rwanda rufite n’abapolisi muri iki gihugu bari mu butumwa bwa Loni, bafite inshingano zikomeye zirimo no kurinda Minisitiri w’Intebe wa Centrafrique.
U Rwanda rwatangiye kohereza Ingabo n’Abapolisi mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika ya Centrafrique mu 2014.
Perezida Kagame yakiriye yaganiriye n’Intumwa yihariye ya Loni muri Centrafrique, Amb Valentine Rugwabiza
Amafoto: Village Urugwiro
Like This Post?
Related Posts