Inteko Ishinga Amategeko ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yahaye uburenganzira Ubushinjacyaha bukuru kugeza Minisitiri w’Ubutabera, Constant Mutamba, mu rukiko rusesa imanza kugira ngo aburanishwe icyaha cyo kunyereza miliyoni 19 z’Amadolari zari zarateganyirijwe kubaka Gereza ya Kisangani mu ntara ya Tshopo.
Iki cyemezo cyafashwe binyuze mu itora ryabaye ku wa 15 Kamena 2025. Mu badepite 363 bitabiriye iri tora, 322 batoye bemeza ko dosiye ya Minisitiri Mutamba igezwa mu rukiko, 29 barabyanga, abandi 12 barifata.
Inteko yari iherutse gushyiraho Komisiyo yihariye yasuzumye dosiye ya Minisitiri Mutamba, ubwo yamuhataga ibibazo, ayisobanurira ko miliyoni 19 zo mu mushinga wa Gereza ya Kisangani zayoberejwe kuri konti y’ikigo cya baringa, aboneraho gusaba imbabazi.
Nubwo Minisitiri Mutamba wagiye muri Guverinoma muri Gicurasi 2024 yemera ko habayeho aya makosa, yagaragarije iyi Komisiyo ko afitanye amakimbirane n’abayobozi barimo Umushinjacyaha Mukuru mu rukiko rusesa imanza, Firmin Mvonde, ari na we umukurikiranye.
Like This Post?
Related Posts