Aho abo banyonzi bita mu bizibiti ni aharundwa amagare yabo aba yafashwe na polisi bitewe n’amakosa atandukanye yo mu muhanda, Abaganiriye na BPLUS TV Rwanda dukesha Ntibashaka gutinda kuri ayo makosa ahubwo bahangayikishijwe n’ibwiriza rivuga ko nta gare risubizwa ritamaze aho hantu byibuza amezi atatu.
Bavuga ko
batumva impamvu iryo bwiriza ririho cyane ko n’ubundi iyo ayo mezi ashize n’ubundi
ngo badashobora guhabwa iryo gare batabanje kwishyura igiciro cy’amande runaka
bijyanye n’ayo baba baciwe ku ikosa.
Harimo
uwagize ati “Na perezida wa Repubulika yaravuze ati mwihangire imirimo, kereka
niba atari umurimo dukora wenda tukaba ducuruza ibiyobyabwenge. Nonese niba
ikigari bishyura inzu, uwo muntu ufatiye igare ukamumarisha amezi atatu araba
abayeho ate? Ni hahandi uzajya gushikuza telefone.”
Akomeza
agira ati “ Niba ari ayo mafaranga bavuga wenda ngo umunyonzi asabwa kugira ngo
ahabwe iryo gare, nibayafate hanyuma bamureke aze ahahire abana.”
Undi ati “
Niba njyewe narafashe igare nkavuga ngo ngiye mu muhanda gushaka amafaranga
hanyuma bikaba ngombwa ko nsubira mu rugo, ni ukuvuga ngo wa muryango wanjye
bigiye kuwugiraho ingaruka. Hari na benshi burya bashobora kujya mu ngeso mbi z’ubujura
n’ibindi”
Ku ruhande
rwa Polisi y’Igihugu ishami rishinzwe umutekano yo kuri iki kibazo yavuze ko
icy’ingenzi ari uko aba banyonzi bagomba kumva ko ikigamijwe ari ukuramira
ubuzima.
SP Emmanuel
Kayigi uvugira iryo shami yagize ati “ Ikigamijwe ni ukurengera ubuzima bw’abo
bantu no gutanga umutekano wo mu muhanda nta gukorera mu kajagari, nta nogukora
ngo umuntu yumve ko akorera ku jisho, ufite ikibazo yegera polisi bitewe n’aho
ari akagaragaza ikibazo cye. Turabegeranya tukabaganiriza, bamara kuganirizwa
bagasubizwa amagare yabo.”
Ubusanzwe
ukurikije uko igare riteye byagorana ko irifatiwe mu makosa ryakwandikirwa
hanyuma rigakomeza akazi nk’uko bimeze ku bindi binyabiziga ahanini bitewe n’uko
ryo riba ridafite nimero iriranga (Plaque) ngo ribe rishobora kuzishyuzwa
nyuma. Hari abatekereza ko iyo ari yo mpamvu igare rikoze amakosa mu muhanda
rihita ritwarwa nyiraryo akazarihabwa yishyuye amande ryaciwe.
N’ubwo ibyo byumvikana ariko ikitumvikana ni inkomoko n’impamvu ituma nta gare risubizwa nyiraryo mbere y’uko amezi atatu ashira uhereye igihe ryafatiwe.
REBA UKO ABANYONZI BASOBANURA IKIBAZO CYABO MURI VIDEO IKURIKIRA