• Imikino / FOOTBALL

Abasifuzi 5 barimo Ngaboyisonga Patrick batsinzwe ikizamini cy'imbaraga bakoreshwaga n'abakozi ba FIFA , bahabwa gutegereza amahirwe ya nyuma ya FERWAFA .

Kuwa mbere taliki ya 21 Nyakanga 2025 nibwo kucyicaro cya FERWAFA, abasifuzi bose basifura icyiciro cya mbere mu Rwanda, bakoreshejwe ikizamini cy'imbaraga,  mbere yo gutangira amahugurwa, ni ikizamini cyakoreshejwe na FIFA , mu rwego rwo kureba uko abasifuzi bahagaze.

Abasifuzi 5 nibo batsinzwe iki kizamini , ndetse bahita bakurwa ku rutonde rw'abagiye gutangira amahugurwa ya FIFA azamara iminsi 5, abatsinzwe ni Ngaboyisonga Patrick , Nizeyimana Is'Haq,  Ngabonziza Jean Paul, Ndayambaje Hamdan na Karangwa Justin .


Ngaboyisonga Patrick uheruka gushyamirana n'abafana ba Rayon Sports ari mubatsinzwe ikizamini cy'ingufu 

Aba basifuzi bafite amahirwe 1 asigaye y'ikizamini kizakoreshwa na FERWAFA,  mu gihe nacyo cyabananira , bakaba bazakurwa kurutonde rw'abasifuzi bazasifura umwaka w'imikino wa 2025-2026 , uteganyije gutangira mukwezi gutaha kwa Kanama , mu gihe bitahinduka .

Ngaboyisonga Patrick na Ngabonziza Jean Paul,  ni bamwe mu basifuzi batavuzweho rumwe umwaka ushize w'imikino,  nkaho umukino Ngaboyisonga Patrick yasifuriye Rayon Sports na Bugesera FC wakinwe iminsi 2 , ndetse unateza imvururu nyinshi.


Ngabonziza Jean Paul nawe yatsinzwe ikizamini cya FIFA 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments