• Imikino / FOOTBALL

Ikipe ya Police FC itsinze APR FC  2-1, mu mukino wa gicuti , wagaragayemo guhangana gukabije ku makipe yombi.

Amakipe yombi yatangiye asatirana , ndetse abona uburyo bwiza bwakabaye buvamo igitego, gusa bakabupfusha ubusa , iminota 20 ya mbere Police FC yarushaga APR FC kubona uburyo bwinshi imbere y'izamu, gusa bakabupfusha ubusa.

Ku munota wa 24 Police FC yafunguye amazamu , ku kazi gakomeye kakozwe na Richard Bazombwa Kirongozi, wateye umupira mu izamu , umuzamu Ishimwe Pierre awukuramo , ariko awuha rutahizanu Annie Elijah wahise awushyira mu izamu, ikipe ya APR FC yahise isubiza , yishyura igitego cyatsinzwe na Nshimiyimana Younus , kuri koroneri yatewe na Memel Dao .

Ku munota wa 28 APR FC yongeye kubona uburyo bukomeye , ku mupira ukomeye  William Togue yateye  , ariko ufata umutambiko w'izamu , ku munota wa 32 APR FC yongeye guhusha uburyo bwiza Memel Dao ahusha uburyo wenyine imbere y'izamu,  umupira umuzamu awukuramo .

Igice cya 2 ikipe ya APR FC yatangiye isatira cyane , ndetse irusha bigaragara ikipe ya Police FC,  ku munota wa 59 APR FC yatangiye gukora impinduka, isimbuza Mamadou Sy na Dauda Youssif , hinjiramo Ngabonziza Pacifique na Denis Omedi,  mu gihe Police FC yakuyemo Annie Elijah,  asimburwa na Mugisha Didier.

Ku munota wa 79 ikipe ya Police FC yatsinze igitego cya 2 , ku mupira wahinduwe na Ishimwe Christian,  Mugisha Didier awushyira ku mutwe , uhura na Niyigena Clement awushyira mu izamu , nyuma yo gutsindwa igitego cya 2 , ikipe ya APR FC yahise isimbuza abakinnyi 6.

Ikipe ya APR FC yakomeje gushaka uko yakwishyura igitego , gusa ikomeza kugorwa no kubona uburyo bw'igitego , kuko ba myugariro ba Police FC bari bahagaze neza , umukino urangira Police FC  itsinze ibitego 2-1. 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments