Seninga Innocent watozaga Etincelles FC, yikuye muri iyi mirimo , nyuma yo gukorerwa ibyo we yise agasuzuguro .
Kuri uyu wa kabiri taliki ya 05 Kanama , nibwo ikipe ya Etincelles FC yagiye gukora imyitozo , ariko umutoza mukuru Seninga Innocent ntiyagaragara ku kibuga, inkuru zatangiye gucicikana ko uyu mugabo yaba yataye akazi nta mpamvu, mu gihe we avuga ko atakwemera gukomeza gusuzugurwa niyi kipe.
Mu kiganiro kigufi Seninga Innocent yagiranye na BTNRwanda.com , yavuze ko yasuzuguwe , agahitamo kwigendera , yagize ati " Ni gute ushobora kumbwira ukuntu Head Coach amara 20 days nta contract afite, mukazana Assistant Coach akabona contract mu munsi umwe! Ni agasuzuguro gakabije".
Abajijwe niba yaranditse ibaruwa asezera Seninga yagize ati " Handika ibaruwa umuntu ufite akazi kandi ikigaragaza ko uri umukozi ni contract, nta mpamvu yo kwandika kuko nari umunyakiraka, kuko nta faranga na rimwe ryabo nahawe, even na installation fee President yayoherereje umwe mubo bakorana ngo ayimpe arayirya, ibyo rero nabifashe nk’agasuzuguro, ikindi banyimye uburenganzira mu kijyanye na recruitment mbereka abakinnyi nifuza bakabanga, bakizanira ababo bakabasinyisha ntabizi kandi arinjye uzabazwa umusaruro".
Seninga Innocent avuga ko yasuzuguwe n'ubuyobozi bwa Etincelles FC
Twagerageje uvugana n'ubuyobozi bwa Etincelles FC ariko yaba president Ndagijimana Enock , yaba visi president Rwesambuga Singirankabo uzwi nka Depite , bose nta numwe wabashije kwitaba telephone ye igendanwa , ndetse n'ubutumwa bugufi twabandikiye ntabwo babashije kubusubiza .
Ku bwa Seninga Innocent, avuga ko impamvu ya byose ari uko bamwe mu bagize ubuyobozi bwa Etincelles FC batamushaka, ari nayo mpamvu bamunaniza mu kazi ke, Seninga Innocent yari yaje muri Etincelles hagati mu mwaka w'imikino, anayifasha kuguma mu cyiciro cya mbere, ndetse iyi kipe nicyo yahereyeho yifuza kugumana nawe .