Hakim Sahabo umukinnyi w'ikipe y'igihugu Amavubi, wababajwe n'urupfu rwa Mukanemeye Madeleine , niwe watanze ibikenewe hafi ya byose ngo uyu mukecuru ashyingurwe.
Kuwa kabiri taliki ya 05 Kanama , nibwo Mukanemeye Madeleine "Mama Mukura " yasinguwe , nyuma yo kwitaba Imana kucyumweru taliki ya 3 Kanama , Hakim Sahabo , ni umwe mu bakinnyi b'ikipe y'Igihugu y'u Rwanda bari basanzwe ari inshuti magara nuyu mukecuru.
Amakuru BTNRwanda.com yamenye , ni uko Hakim Sahabo yatanze hafi ya byose byari bikenewe ngo uyu mubyeyi ashyingurwe mu cyubahiro, bivugwa ko Sahabo yatanze arenga million 1 y'amafaranga y'u Rwanda, arimo ayakoreshejwe mu gutunganya imva , gushyiraho tente zo kwicaramo , sonolisation , gukaraba , n'ibindi bitandukanye .
Hakim Sahabo na Mukanemeye Madeleine bari inshuti magara
Hakim Sahabo , akinira ikipe ya Standard de Liege , akaba ari umwe mu bakinnyi bakundaga cyane Mukanemeye Madeleine, kuko yagiye agaragara inshuro nyinshi ari kumwe nuyu mubyeyi, uretse uruhare rwa Sahabo, Mukura VS&L nayo hari ibyo yakoze kugirango uyu mubyeyi ashyingurwe mu cyubahiro .
Hakim Sahabo yatanze hafi ya byose kugirango inshuti ye ishyingurwe mu cyubahiro
Like This Post? Related Posts