Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwerekanye
abantu 26 barimo abagabo 25 n’umukobwa umwe bari barakoze itsinda ry’abitwa ‘Abameni’
bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’ubujura bakoreraga ku matelefone yabo.
Aba bose bafashe bari mu kigero cy’imyaka y’ubukuru
iri hagati ya 24 na 54, bakekwaho ibyaha
bitanu 5 birimo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya n’ibindi,
bakaba barafatiwe mu Mirenge ya Nyakarenzo na Nkungu yo mu Karere ka Rusizi aho
ngo bahamagaraga abantu bakababeshya bagamije kubiba.
RIB itangaza ko iperereza
kuri aba bose ryagaragaje ko bari bamaze kwiba abaturarwanda amafaranga agera
kuri miliyoni 30 gusa muri izo zose 25 zo ngo zasubijwe banyirazo.
Uko ibi byaha akenshi bikorwa, aba bameni bahamagara
abantu ku matelefone yabo binyuze mu gutomboza nimero iyo ari yo yose rimwe na
rimwe bakabanza koherereza iyo nimero ubutumwa buhimbano bayibwira ko yakiriye
amafaranga umubare runaka.
Iyo bamaze kukoherereza ubwo butumwa bahita
baguhamagara bakakubwira ko hari amafaranga bibeshye bakayayobereza kuri nimero
yawe bagahita bagusaba ko wayabasubiza, Iyo rero utabanje kugenzura neza uhita
wemera kubasubiza amafaranga bikarangira ahubwo ubahaye ayawe mu gihe wibwiraga
ko uri kubasubiza ayabo cyane ko hari n’ubwo baba baguteye ubwoba ko bari
bugufungire nimero biyise abakozi ba MTN.
Hari kandi n’abahamara abantu bakababwira ko ari
abakozi ba Mocash ndetse ko hari inguzanyo umuntu afite bashaka ko baganiraho
wabaha umwanya bikarangira bagusabye kugira ibyo ukanda ari byo binavamo
kwisanga waboherereje mafaranga yawe.