• Imikino /

Rayon Sports itsinzwe na Police FC 1-0, mu mukino w'ikirarane w'umunsi wa 2 wa shampiyona,  ikomeza gutera impungenge abakunzi bayo .

Ikipe ya Rayon Sports yaherukaga gutsinda Kiyovu Sports 2 -0 yari yakoze impinduka 5 zirimo umuzamu ugereranyije n'abakinnyi bari babanjemo ku mukino wa Kiyovu Sports,  kuko abakinnyi nka Pavel Ndzila , Bugirimana Abedi, Youssu Ndianye,  Tony Kitoga , Musore Prince  bari batari babanjemo, ku mukino uheruka .

Ikipe ya Police FC,  yari yakoze impinduka 2 gusa Nsabimana Eric "Zidane" na Musanga Henry batari babanjemo , ku mukino iheruka gutsinda Rutsiro FC 2-1, ikipe ya Police FC yatangiranye imbaraga nyinshi ndetse ku munota wa 3 byiringiro Lague atera umupira n'umutwe ifata igiti cy'izamu , ikipe ya Rayon Sports,  yahise ishaka uko iturisha umukino , ndetse inabigeraho , Police FC igabanya umuvuduko.

Ku munota wa 22 ikipe ya Police FC yafunguye amazamu , ku mupira wavuye kuri Koroneri , umuzamu wa Rayon Sports ananirwa kuwukuramo , Nsabimana Eric awushyira mu izamu n'umutwe , ikipe ya Police FC yakomeje kurusha cyane Rayon Sports,  ndetse ikomeza no gushaka igitego cya 2 , ku munota wa 33 , Police yongeye gutera igiti cyizamu,  umupira watewe na Kwitonda Alain "Baca", igice cya mbere kirangira PoliceFC iyobo n'igitego 1-0.

Igice cya 2 cyatangiye Rayon Sports ikora impinduka,  Aziz Basane asimbura Habimana Yves , ibi byatumye ikipe ya Rayon Sports itangirana imbaraga , ndetse itangira guhusha uburyo butandukanye, ku munota wa 65 Rayon Sports yakoze impinduka ya 2 Niyonzima Olivier Sefu aha umwanya Harerimana Abdalaziz .

Ku munota wa 67 ikipe ya Police FC yakoze impinduka ya mbere  Mugusha Didier asimbura  Emmanuel Okwi , gusa izi mpinduka ntacyo zafashije Police FC,  kuko nubundi nta buryo bufatika yabonye , gusa na Rayon Sports ntabwo yabateje ibibazo , umusifuzi wa 4 yongeyeho iminota 6 , ariko umukino urangira Police FC itsinze igitego 1-0.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments