• Amakuru / POLITIKI

Komisiyo ishinzwe amatora muri Caméroun, yatangaje ko umukambwe Paul Biya umaze imyaka 43 ayobora iki gihugu ari we watsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu yabaye mu minsi umunani ishize.

Iyi Komisiyo yatangaje ko Biya w’imyaka 92 y’amavuko yatsinze ku majwi ari hagati ya 53 na 54%, ibivuze ko uyu Perezida ukuze kurusha abandi ku Isi agomba gukomeza kuyobora kiriya gihugu cyo muri Afurika y’Iburengerazuba kugeza ku myaka 100 y’amavuko.

Biya wiyamamarizaga Manda ya munani ishobora gusiga amaze imyaka 50 ku butegetsi, muri ariya matora yari ahatanye n’abanyapolitiki barimo Issa Tchiroma Bakary utavuga rumwe n’ubutegetsi bwe, ndetse ku wa 12 Ukwakira uyu yitangaje nk’uwatsinze amatora.

Komisiyo y’amatora igitangaza ko Paul Biya ari we watsinze Tchiroma yamaganiye kure iby’iyo ntsinzi, ashimangira ko ari we watsinze ku majwi abarirwa muri 60%.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments