Guhera mu
ijoro ryo ku wa mbere tariki ya 26 Ukwakira Inkubi y’umuyaga yiswe
Melissa ikomeje guca ibintu mu birwa byo muri Caraibe
aho umaze guhitana abagera kuri 3 muri Jamaica.
Nkuko bitangaza uyu muyaga warikoroje muri ibyo birwa
byari bimaze iminsi bizwi n’Inzego za Leta zari zifite amakuru y’uko
ushobora kuzabyibasira, kugeza ubu uyu muyanga washyizwe mu rwego
rw’imiyaga ikomeye yibasiye ibice bimwe na bimwe by’Isi uyu mwaka
Ikinyamkauru TF1 cyo cyatangaje
ko bamwe mu baturage batuye Umurwa cyo Mukuru, Kingston basabwe
kwimuka, bajyanwa ahadashyira ubuzima bwabo mu kaga.
Minisitiri w’Intebe wa Jamaica,
Andrew Holness kandi yari yategetse ko amashuri afunga ndetse n’ibibuga by’indege
bya Norman Manley na Sangster bigahagarika imirimo.
Melissa ni yo nkubi y’umuyaga ya
mbere ikomeye yibasiye Jamaica. Iyaherukaga ni iyiswe Gilbert yabaye mu 1981,
yica abantu 49.
Uretse muri Jamaica uyu muyaga wishe
abandi bantu bane muri Haiti no muri Repubulika ya Dominicaine.
Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za
Amerika gishinzwe ibijyanye n’inkubi z’imiyaga cyavuze ko uyu muyaga ariwo
ukomeye ubayeho mu mwaka wa 2025, kuko uri ku muvuduko wa kilometeri 290 ku
isaha.