Ku gicamunsi cyo kuri
uyu wa kabiri tariki ya 28
ukwakira 2025 nibwo umutwe urwanya
Leta ya Kinshasa wa AFC/M23 watanze
umuburo ngabo za FARD nyuma y’ibitero by’indege n’intwaro ziremereye wagabye mu bice ugenzura
Itangazo
uyu mutwe urwanya Leta ya Kinshasa wasohoye, rivuga ko imbunda ziremereye
n’indege zidatwarwa n’abapilote zarashe ibisasu byinshi mu baturage mu bice bya
Kibati, Bibwe, Nyabiondo, Bukombo no mu nkengero zaho.
Ubu bushotoranyi bwatumye abaturage
barimo abana n’abagore bahasiga ubuzima, abandi barakomereka ndetse benshi
bakurwa mu byabo barahunga.
AFC/M23 ivuga ko Kinshasa
yatanze ubutumwa bw’uko yatesheje agaciro imbaraga zose zashyizwe mu biganiro
by’amahoro, ahubwo ko icyo ishaka ari intambara ku baturage bayo.
AFC/M23 isanga nta kindi
yakora usibye kwirwanaho. Yatangaje kandi ko igiye gukoresha imbaraga zishoboka
mu kurinda umutekano w’abaturage, no guhangana n’ubutegetsi bubi bwa Kinshasa.
Ibi bibaye mu gihe impande zombi ku bufatanye n’abahuza barimo igihugu cya Qatar, barimo gushakisha uko hasinywa amasezerano y’amahoro bityo intambara igahagarara.