• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE

??????????Umugabo  w’Umuyapani  witwa Yetsuya Yamagami, w’imyaka 45 yemeye  icyaha cyo  kwica uwahoze ari Minisitiri w’Intebe Shinzo Abe kuri  uyu wa kabiri ubwo yagezwaga mu rukiko

Hari ku  tariki ya 8 Nyakanga 2022 ubwo Shinzo Abe  wari Minisitiri w’Intebe w’Ubuyapani  yajyaga kwiyamamaza mu gace  ntara ya Nara , akarswa na Yamagani akorehsje imbunda we yikoreye mu buryo bwe  bigatungura  benshi  mu gihugu nk’ubuyapani kitarangwamo ibyaha byo kurasana mu ruhame  

Yamagani ubwo yagezwaga mu rukiko  yavuze ko kurasa Shinzo Abe byaturutse  ku gasuzuguro uyu muyobozi yari afitiye itorero rizwi nka Moon Sect we afata nkaho katumye umuryango we  uhomba akayabo ka Miliyoni 100 nyina yari yaratanzemo

Ubusanzwe iri torero ryashingiwe  muri Koreya y’Epfo mu 1954 na Sun Myung Moon, rikaba ryari rifitanye umubano mwiza n’abanyapolitiki bakomeye muri guverinoma y’Ubuyapani byanatumye bamwe muba Minisitiri 4 begura nyuma y’iraswa rya Shinzo

Nyuma yiraswa ry’uyu  muyobozi abaturage bagaragaje ko guverinoma yashyizemo integer nkeya mu rwego rwo kurinda Abayobozi bakuru , aho byatumye mu mwaka wa 2024 harahise hashyirwaho amategeko akomeye  mu rwego rwo kurwanya abantuze intwaro mu buryo bwemewe n’ amategeko.

Abunganizi mubya amategeko ba Yamagani bavuze ko biteguye kugaragaza byinshi ku buzima bw’ubuto bw’uko bwari bwugarijwe n’akarengane gashiniye kw’Idini .

Ni  mu ghe ubushinjacyaha  bwo  bwitegura kwerekana neza uko ushinjwa yateguye igikorwa neza ndetse akanagikorna uburemere bw’icyaha yakoze.

Biteganyijwe ko  icyemezo cy’ifungwa rya Yamagani kizasomwa muri  Mutarama 2026 aho ashobora gufungwa burundu kuko igihano cy’urupfu  kidakunzwe gukoreshwa ku muntu wakoreye icyaha umuntu umwe

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments