• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE

?? 

Mu gihugu cya Tanzania hatangiye amatora mu gihe hari impungenge ku burenganzira bwa muntu n’ifatwa ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi

Kuri uyu wa Gatatu, ibiro by’amatora byafunguwe mu gihugu cyose cya Tanzaniya, mu matora arimo kugaragaramo impungenge z’amashyirahamwe arengera uburenganzira bwa muntu ndetse n’ifatwa n’ifungwa ry’abanyapolitiki bo mu mpuzamashyaka itavuga rumwe n’ubutegetsi.

Perezida Samia Suluhu Hassan arimo kwiyamamariza manda ya kabiri. Ni umunyamuryango wa Chama Cha Mapinduzi (CCM), ishyaka ryagiye ku butegetsi kuva Tanzania yabona ubwigenge mu 1961.

Abanyamakuru ba Associated Press basuye ibiro bitatu by’amatora basangayo imirongo y’abaturage bategereje gutora. Amatora yatangiye saa moya za mu gitondo ku isaha yaho, ateganyijwe kurangira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, nyuma yaho hagatangira kubarurwa amajwi.

Ibyavuye mu matora by’agateganyo biteganyijwe gutangazwa mu masaha 24 akurikira, ariko Komisiyo y’amatora ifite iminsi irindwi yo gutangaza ibyavuye mu matora ku mugaragaro.

Umuyobozi w’ishyaka nyamukuru ritavuga rumwe n’ubutegetsi CHADEMA, Tundu Lissu, ari muri gereza kandi ashobora kuregwa icyaha cyo kugambirira kugambanira igihugu nyuma yo gusaba ivugururwa ry’amategeko y’amatora. Undi mukandida w’ishyaka rya kabiri rinini ritavuga rumwe n’ubutegetsi ntiyemerewe kwiyamamaza.

Umuryango Amnesty International watangaje ko umwuka w’amatora urimo ubwoba bwinshi, kandi ko wemeje ko hari abantu bashimutiwe ahantu hatazwi, abafungwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko ndetse n’abicwa n’inzego z’umutekano mbere y’amatora.

Uyu muryango uvuga ko ibi birego by’ihohoterwa bikozwe n’inzego z’umutekano bishobora kubangamira ubunyangamugayo bw’aya matora.

Perezida Hassan arimo gushaka kwiyimariza manda ye ya mbere yuzuye, nyuma yo kurangiza manda ya nyakwigendera John Pombe Magufuli wapfuye bitunguranye mu 2021. Abandi bakandida 16 bo mu mashyaka mato nabo bari mu rugamba rwo kwiyamamaza.

Tanzania ifite miliyoni zirenga 37 z’abemerewe gutora, biyongereyeho 26% ugereranyije n’umwaka wa 2020. Gusa abasesenguzi baravuga ko uko kwiyongera kwabiyandikishije bitavuze ko abantu bazitabira amatora cyane, kubera ko hari abantu batekereza ko Perezida Hassan ntawe bahanganye ukomeye, bityo gutsinda kwe bikaba bisa nk’ibizwi mbere y’igihe.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments