Perezida Donald Trump yahamagariye abayobozi
b’ingabo za Amerika kongera kugerageza intwaro za kirimbuzi za Leta Zunze
Ubumwe za Amerika kugira ngo bakomeze kugendana n’ibindi bihugu nk’u Burusiya
n’u Bushinwa.
Yabyanditse ku mbuga nkoranyambaga mbere gato yo
kubonana na Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping, muri Koreya y’Epfo.
Yagize ati: “Kubera gahunda z’ibindi bihugu zo
kugerageza, nasabye Minisiteri y’Intambara gutangira kugerageza Intwaro zacu za
kirimbuzi ku buryo bungana.”
Trump yavuze ko Amerika ifite intwaro za kirimbuzi
kurusha ibindi bihugu, avuga ko u Burusiya ari ubwa kabiri naho u Bushinwa
bukaba “ubwa gatatu”.
Iyi nkuru dukesha BBC ivuga ko Leta Zunze Ubumwe za
Amerika zitigeze zigerageza intwaro za kirimbuzi kuva mu 1992.
Bije nyuma y’iminsi mike Trump yamaganye u Burusiya
buherutse kugerageza igisasu cya kirimbuzi, bivugwa ko gishobora kugera ahantu
harenga 14,000 km.