Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa Yobeluo, yabwiye Perezida Félix Tshisekedi ko niba yumva ari umugabo yaza agufungura ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Goma, amwibutsa ko ubutegetsi bwe nta bubasha na bucye bugifiteho.
Ibi Corneille Nangaa yabigarutseho mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X ku Cyumweru, tariki ya 02 Ugushyingo 2025, ashimangira ko nta muntu n’umwe ufite ubushobozi bwo gufungura iki kibuga cy’indege bitagizwemo uruhare na AFC/M23.
Umuvugizi wa Leta ya Congo, Patrick Muyaya, we avuga ko ikibuga cy’indege cya Goma kizafungurwa vuba ku itegeko ry’abayobozi ba Congo, kandi kizakoreshwa n’indege zitwara imfashanyo zizajya zikora ku manywa gusa.
Izi mpaka z’urudaca zadutse nyuma y’ijambo rya Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, wavuze ko iki kibuga kigomba gufungurwa vuba kugira ngo gikoreshwe n’indege z’ubutabazi gusa.
Corneille Nangaa, yavuze ko bitangaje kubona Tshisekedi yirirwa mu mahanga asabira abaturage ubutabazi, nyamara ari we ubarasaho amabombe buri munsi.
Yakomeje avuga ko ku itegeko rye bwite [Tshisekedi] yategetse ko amabanki afungiranwamo amafaranga y’abaturage, ndetse n’ibindi bikorwa bikakaye bifatwa nk’ibihano byagenewe “Abaswahili,” yita abanyamahanga.
Yagize ati:"Ni nk’aho, ubu Tshilombo yabonye cyangwa yibutse ko muri Kivu hatuye Abakongomani. Ni nk’aho yahise abagirira impuhwe. Ariko, mu cyumweru gishize, yakomeje kohereza indege za Soukhoï na drones ngo zibarimbure.
Kuva mu mezi 6 ashize, yafungiranye Minembwe mu buryo bwuzuye, ku buryo Abakongomani baho bapfa buri munsi kubera kubura umunyu, amasabune, imiti n’ibindi."
Yavuze ko niba Tshisekedi yafashe umwanzuro ku munota wa nyuma akabona ko agomba gutabariza abaturage bo muri Kivu, yagombaga gufungura amabanki, akemeza ko abantu n’ibintu bishobora kugenda mu bwisanzure.
Yagize ati:"Abaswahili nta muco wo kwishingikiriza ku bandi bafite; ni abakozi babaho ku musaruro w’akazi kabo n’umwete wabo. Bafite umuco w’ubwigenge no kuzuza inshingano zabo."
AFC/M23 igenzura ikibuga cy'indege cya Goma kuva mu mpera za Mutarama 2025, ivuga ko gufungura ikibuga cy’indege cya Goma bisaba ibiganiro n’ubwumvikane hagati ya AFC/M23 na Leta ya Congo, kandi ibyo biganiro birimo gukorwa i Doha.
Ati:"Kuri Tshilombo, niba uri umugabo, ngwino, nta AFC/M23, ufungure ikibuga cy’indege cya Goma."
AFC/M23 ivuga ko Ubufaransa budashobora gufungura icyo kibuga cy’indege, kandi ko kuba bataratumiwe mu biganiro byo kugifungura bigoye ko icyo cyifuzo cyashyirwa mu bikorwa.
AFC/M23 isaba amahanga kutagwa mu mutego w’imiryango itanga imfashanyo ivuga ko irimo guharanira inyungu z’ubutabazi, kandi ari yo yatumye imitwe yitwaje intwaro irushaho kugira imbaraga muri Repubulika Iharanira Demokrasi ya Congo.
Like This Post? Related Posts