Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald
Trump, yashimye bagenzi be b’u Burusiya n’u Bushinwa, avuga ko ababona
nk’abayobozi b’abanyembaraga, abanyabwenge kandi badakinishwa.
Trump yabivugiye mu kiganiro cyatambutse kuri CBS
mu kiganiro 60 Minutes, ku Cyumweru tariki 2 Ugushyingo 2025.
Ubajijwe n’umunyamakuru uwo abona ko akomeye
kurusha undi hagati ya Xi Jinping na Vladimir Putin mu biganiro, Trump yasubije
ati “Bombi.”
Yakomeje avuga ko ari abantu udashobora kwisanga
muganira amafuti.
Ati “Oya ntabwo ari uko bameze, ntabwo ari abantu
bashobora kwinjira bakubaza bati ‘oh, Urabona uyu atari umunsi mwiza’ cyangwa
‘ngo reba ukuntu ari byiza, izuba ryavuye, ni byiza cyane’. Aba ni abantu bazi
icyo bashaka, b’amakare kandi bakaba abayobozi b’abahanga.”
Yongeyeho ko u Burusiya n’u Bushinwa bifite intwaro
za kirimbuzi nyinshi, kandi ko yabiganiriyeho n’abayobozi b’ibi bihugu mu rwego
rwo gushaka inzira yo kugabanya izo ntwaro.
Ku mubano hagati ya Amerika n’u Bushinwa, Trump
yavuze ko nubwo habayeho ibibazo, we na Xi Jinping “babanye neza cyane,” kandi
ko nyuma y’amezi y’amakimbirane bashoboye kugera ku masezerano y’ubucuruzi
amushimishije cyane.
Yanavuze ko “afitanye umubano mwiza cyane na Putin”
ndetse ashinja uwamubanjirije, Joe Biden, kuba ari we watumye habaho “intambara
y’ubuswa” muri Ukraine.
Trump yakomeje avuga ko kuva yasubira muri White
House uyu mwaka, “yamaze kurangiza intambara umunani” akoresheje imbaraga
z’ubucuruzi, kandi yizeye ko azashobora gukemura ikibazo cya Ukraine “mu mezi
make.”