Mu ijoro
ryo ku Cyumweru kugeza ku wa Mbere, igihugu cya Afghanistan cyibasiwe n’umutingito ufite ingano ya 6,3 ku gipimo cya Richter, uko
meretsa byibura abantu 300 abandi 20
urabica
Ibi
byatangajwe n’inzego z’ubuzima z’igihugu, ariko imibare y’abapfuye ishobora
kwiyongera mu gihe amakuru yose ataragera mu bice byangiritse uyu
mutingito wibasiye agace ka i Kholm, mu ntara ya Samangan, hafi y’umujyi
wa Mazar-e-Charif, kandi warufite uburebure bwa kilometero 28, nk’uko ibipimo
by’Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe ubushakashatsi ku isi
(USGS) cyabyemeje.
Abaturage
batandukanye batangaje ko uyu mutingitito
wumvikanye kandi i Kaboul, umurwa mukuru w’igihugu.
Mu
mpera z’ukwezi kwa Kanama, Afuganistani nabwo yari yahuye n’umutingito ufite ingano ya 6, wahitanye
abantu barenga 2.000 ndetse unakomeretsa abandi hafi 4.000.
Banki
y’Isi yatangaje ko ibyangiritse by’umutungo w’abantu byageze ku mafaranga
miliyoni 183 y’amadolari.
Abashinzwe ubutabazi bakomeje gushaka abagwiriruwe nibi byago byo kuba barakomeretse no gutanga
imfashanyo y’ibanze, harimo ibiribwa, amazi meza, n’ibikoresho by’ubuvuzi, mu
gihe abaturage bakomeje guhungira mu ngo zitasenyutse.
Like This Post? Related Posts