Kuri uyu wa Mbere Perezida Samia Suluhu Hassan,
uherutse gutorerwa kuyobora Tanzania, yarahiriye kuyobora icyo gihugu muri
manda y’imyaka itanu.
Ni umuhango wabereye mu kigo cya gisirikare mu
Mujyi wa Dodoma, ubera mu muhezo ariko unyuzwa kuri Televiziyo
y’Igihugu (TBC).
Perezida Samia arahiye nyuma y’uko Komisiyo y’Igihugu y’Amatora muri Tanzania
yemeje bidasubirwaho ku wa 01 Ugushyingo 2025, ko yatsinze abo bari
bahanganye n’amajwi 98%.
Ni amatora yateje imvururu n’imyigaragambyo
y’abaturage yaguyemo abarenga 800 ndetse abasesenguzi mu bya politiki
bagaragaje ko amatora atakozwe mu mucyo.
Mu ijambo rye nyuma y’insinzi, Samia
Suluhu yavuze ko amatora yakozwe mu bwisanzure, abwira abari
kwigaragambya ko ari abanzi b’igihugu.
Ishyaka Chadema ritavuga rumwe n’ubutegetsi
ryabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP ko ayo matora ari
uburiganya, nta shingiro bifite, risaba ko amatora asubirwamo.
Ni mu gihe Abakandida bahabwaga amahirwe yo
gutsinda Samia barimo; Tundu Lissu babujijwe amahirwe yo kwiyamamaza ndetse
barafungwa.
Komisiyo y’Amatora ya Tanzania yatangaje ko Perezida Samia yatsinze ku
majwi 97,66%, abakandida 16 bari bahatanye basaranganya atageze kuri 3%.
CHADEMA yamaganye ibyavuye mu matora.
Kuva imyigaragambyo yatangira, internet yarafunzwe, abatuye mu Mujyi wa Dar es Salaam basabwa kuguma mu ngo kuva mu masaha y’umugoroba kugeza mu gitondo, amashuri arahagarikwa. Kugeza ubu, abaturage ntibarasubira mu buzima busanzwe.