Urukiko Rwisumbuye rwa Rusizi rwaburanishije urubanza Ubushinjacyaha buregamo umugabo w’imyaka 72 ukurikiranyweho kwica umugore w’imyaka 35 nyuma yo gukorana nawe imibonano mpuzabitsina.
Icyaha uwo mugabo akurikiranyweho yagikoze mu ijoro ryo ku wa 04 Nzeri 2025, mu Mudugudu wa Murwa, mu Kagari ka Pera, mu Murenga wa Bugarama, mu Karere ka Rusizi, mu Ntara y'Iburengerazuba.
Uregwa avuga ko yahuriye ku muhanda na nyakwigendera bakumvikana ko bajyana mu rugo bakaryamana. Nyuma yo gusambana uregwa yasohotse mu nzu agiye kunywa itabi agarutse abura amafaranga ibihumbi bitanu akeka ko ari nyakwigendera uyatwaye. Mu gushyamirana ayamwaka yafashe inyundo ayimukubita mu mutwe no kumaguru aramwica.
Ubushinjacyaha bwamusabiye igihano cy’igifungo cya burundu hashingiwe ku ngingo ya 107 y’ Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.