Perezida Paul Kagame yageze i Doha muri Qatar, aho azitabira Inama Mpuzamahanga yiga ku iterambere (World Summit for Social Development)
Perezida Kagame yageze i Doha kuri uyu wa Mbere. Ku
Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Hamad yakiriwe n’Umuyobozi w’ishami rishinzwe
protocole muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Qatar, Yousif Fakhro, na
Ambasaderi w’u Rwanda muri Qatar, Igor Marara Kayinamura.
Inama Perezida Kagame yitabiriye iteganyijwe ku wa
4-6 Ugushyingo 2025.
Umwanzuro w’uko iyi nama izabera Doha wafatiwe mu
Nteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye. Intego yayo ni ukugabanya ibyuho biri mu
iyubahirizwa ry’amasezerano ya Copenhagen ku bijyanye n’iterambere ry’imibereho
myiza y’abaturage.
Mu Isi ihanganye n’izamuka ry’ubusumbane, impinduka
zishingiye ku mibereho y’abaturage, iterambere ryihuse ry’ikoranabuhanga
n’ihindagurika ry’ikirere, Iyi nama Mpuzamahanga ya Kabiri yiga ku Iterambere
ry’Imibereho y’Abaturage izaba urubuga rukomeye rwo kuganiriramo Ibibazo
byugarije abatuye Isi, no gutahiriza umugozi umwe mu kubikemura.
Biteganyijwe ko izitabirwa n’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma.