Dick Cheney wahoze ari Visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yapfuye afite imyaka 84 y'amavuko, nk’uko byatangajwe n’umuryango we.
Umuryango wa Cheney wavuze ko yapfuye kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 04 Ugushyingo 2025, azize indwara y’umusonga, umutima ndetse n’amaraso.
Cheney yagiye ahangayikishwa cyane n’ubuzima bwe kubera ibibazo by’umutima, nyuma yo gufatwa bwa mbere n’ikibazo cy’umutima afite imyaka 37 y'amavuko. Aho byabaye ngombwa ko aterwamo undi mutima mu 2012.
Cheney wabaye umudepite muri Wyoming, yabaye minisitiri w’ingabo mu gihe cy’intambara yo mu kigobe kubwa Perezida George H.W. Bush nyuma asubira i Washington nka visi perezida ku buyobozi bw’umuhungu we, George W. Bush.
Yashyigikiye byimazeyo intambara yo muri Irak yo mu 2003, avuga itunze intwaro za kurimbuzi nubwo nyuma yo kugabwaho ibitero zitigeze ziboneka.
Nyuma Cheney yaje kwibasirwa cyane na Perezida Donald Trump kubera umukobwa we Liz Cheney wagiye yamagana cyane Abarepubulikani nyuma y’igitero cy’abashyigikiye Trump.
Icyo gihe Dick Cheney yanenze imyifatire ye avuga ko azashyigikira Kamala Harris mu matora yabaye mu 2024.
Like This Post? Related Posts