Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yavuze ko iterambere ry’imibereho y’abaturage ari urugendo ruhoraho, ashimangira ko ridashobora gutumizwa mu mahanga, bityo hakwiye gukomeza gushyirwa imbaraga mu guharanira kujya mu cyerekezo kizima.
Yakomeje ahamya ko iyo myumvire ari yo yayoboye
urugendo rw’iterambere ry’u Rwanda, ari: “Gahunda zo kurinda umuturage, uruhare
rwabo mu bibakorerwa no kubazwa inshingano ni bypo bikubiye mu buryo tuyobora.
Buri mwanzuro wa Politiki ufatwa n’inzego zacu uba ugamije kwimakaza ubuzima
bwiza.”
Mu butamwa yagejeje ku bitabiriye Inama Mpuzamahanga
y’iminsi ine i Doha muri Qatar kuri uyu wa Kabiri tariki ya 4 Ugushyingo 2025,
Perezida Kagame yeretse ibihugu bihuriye mu Muryango w’Abibumbye ko bikwiye
guharanira ko inyungu
zigenewe abaturage bazibona nta n’umwe uhejwe kugira ngo bose batere imbere.
Perezida Kagame yavuze ko mu myaka 30 ishize
habaye inama nk’iyo mu Mujyi wa Copenhagen hakaba harakozwe byinshi
bigamije kurandura ubukene bukabije ku Isi, byongera uburyo bwo kubona uburezi,
guteza imbere ubuvuzi, n’umutekano w’abaturage.
Yagize ati: “Nubwo bimeze bityo, hari abaturage mu
bihugu bitandukanye babarirwa muri za miliyoni bakomeje kugorwa no kubona ibyo
bakeneye. Izo mbogamizi ntabwo ari nshya, kandi inzego z’ubuyobozi ntabwo
zishyira imbaraga zihagije mu kubikemura”.
Umukuru w’Igihugu yavuze ko iterambere ry’abaturage
risaba urugendo rurerure, ashimangira ko abayobozi bakwiye kubigira
ibyabo hagashakwa uburyo bwo kubikemura.
Ati: “Uburyo bwiza bwo kubigeraho ni uguhitamo
icyerekezo kimwe kandi hagashingirwa kubimaze kugerwaho. Kugera ku ntego wihaye
bishingira kuri byinshi ariko kubakira ubushobozi abaturage hagamije iterambere
bigashyirwa mu by’ingenzi. Kugira iterambere rirambye ntabwo bizazanwa n’abo
hanze y’ibihugu byacu.”
Umukuru w’Igihugu yerekanye ko kuba u Rwanda rumaze
gutera imbere bishingiye ku kwishamo ibisubizo.
Ati: “Iterambere ry’u Rwanda rishingiye ku
kubungabunga umutekano w’abaturage, bakagira uruhare mu bibakorerwa, no kubazwa
inshingo hashingwe ku buryo tuyobora.”
Perezida Kagame yashimangiye ko buri gahunda yose igamije
iterambere mu nzego zose zo ku Isi, ikwiye kujyanishwa n’ibigezweho kugira
itange umusaruro.
Yongeye ko rimwe na rimwe imikoranire y’ibihugu ku
Isi muri iki gihe itareshya.
Ati: “Tugomba kureka gushingira ku ngamba zataye
igihe, ziheza abenshi mu batuye Isi. Dukwiye gushyiraho uburyo bunoze bwo
gushyiraho ingamba zihamye kandi zikemura ibibazo ku gihe.”
Yunzemo ati: “Buri kintu cyose ntabwo gikwiye kuba
ari ingenzi, Isi ihinduka byihuse, tugomba kwitegura guhangana n’imbomizi
zizaza mu gihe kiri imbere kandi tukiyemeza kuzitsinda”.
Yakomeje avuga ko inzego z’ubuyobozi zishinzwe
gukemura ibibazo by’abaturage zikwiye gukorera ku ntego zihamye, hagashyirwaho
urubuga rwagutse rwo gukemura ibibazo, ubundi bagatera imbere.
Ati: “Niba koko dushaka iterambere nyaryo, ibyo
dukora byose bigomba gushingira ku byo ibihugu byose bikeneye, ntibibe
ibyagenewe bike gusa”.
Yakomeje ashimangira ko ibihugu bigize Umuryango
w’Abibumbye bikwiye gushyiraho uburyo buhamye bwo gukorana
n’abafatanyabikorwa mu iterambere rirambye ry’ahazaza kandi rikagera kuri
bose.